Inyemezabuguzi zatanzwe na EBM ni zo zizakoreshwa mu imenyekanisha ry'umusoro ku nyungu mu 2021 - IGIHE.com #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki cyemezo gikubiye mu itangazo RRA yasohoye ku wa 24 Ukuboza 2020, mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo umwaka wa 2021 utangire.

RRA isobanura ko ibyo bizakorwa mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umushinga wa EBM kuri bose, aho buri mucuruzi wese, yaba uwanditse cyangwa utanditse ku musoro ku nyongeragaciro, asabwa gutanga inyemezabuguzi ya EBM, nk'uko biteganywa n'ingingo ya 17 y'itegeko No 026/2019 ryo ku wa 18/09/219 rigena uburyo bw'isoresha.

Iyo ngingo iragira iti 'Umuntu ukora ibikorwa bisoreshwa agomba gutanga inyemezabuguzi ikozwe mu buryo bw'ikoranabuhanga bwemewe n'Ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro.'

RRA iheruka gutangira gusubukura gahunda yo guhemba abaguzi bimakaza umuco wo gusaba fagitire ya EBM kandi bakandikisha nimero ya telefoni yabo kuri fagitire igihe cyose bagiye guhaha.

Umuyobozi ushinzwe Abasora muri RRA, Uwitonze Jean Paulin, yatangaje ko hari ibihembo bishimishije muri tombola y'uyu mwaka izasozwa mu mpera za Mutarama 2021.

Yagize ati 'Buri munsi, abanyamahirwe barenga 60 bazajya batsindira ibihembo bitandukanye birimo ama-unites yo guhamagara, televiziyo na telefoni zigezweho. Murumva rero ko abantu bazunguka kabiri, kuko bazajya batsindira ibi bihembo ariko n'umusoro uba uri ku gicuruzwa aguze ugere mu isanduku ya Leta bityo banungukire mu bikorwa by'iterambere Leta yacu idahwema kutugezaho.'

Uwitonze yakanguriye buri wese kumva akamaro ka fagitire kugira ngo ajye ayisaba buri gihe dore ko ab'indashyikirwa bazajya banashimirwa mu birori ngarukamwaka byo gushimira abasora beza.

RRA igaragaza ko gukoresha EBM biteganywa n'amategeko y'u Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inyemezabuguzi-zatanzwe-na-ebm-ni-zo-zizakoreshwa-mu-iminyekanisha-ry-umusoro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)