Iki kibazo cyaranagaragaye mbere y'Umunsi wa Noheli, ubwo abagenzi benshi bahuriye muri Gare ya Nyabugogo bagana mu bice bitandukanye by'igihugu gusangira iminsi mikuru n'imiryango yabo.
Cyaje gukemurwa abagenzi bahurizwa muri Stade ya Kigali i Nyamirambo bahabwa imodoka zibajyana mu byerekezo bitandukanye mu kwirinda umuvundo ndetse no kuba abagenzi bakwanduzanya icyorezo cya Coronavirus.
Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yageraga i Nyabugogo mu masaha y'igitondo, yasanze hari abagenzi babuze imodoka, bamwe bihebye, abandi bigaragara ko bamanjiriwe, mu gihe hari n'abageragezaga gushaka imodoka zo hanze ya gare ariko na zo ntizabonekaga.
Rubangisa Rwigema uyobora Ikigo kigenzura Umutekano wa gare, ATPR, yavuze ko iki kibazo cyatewe n'igabanuka ry'abagenzi bagenda mu modoka bitewe no kwirinda icyorezo cya Coronavirus.
Yagize ati 'Biragoye gufata abantu benshi bakajya mu modoka imwe, mwibuke ko hari n'ubwo abantu ari benshi ariko ho harafunguye. Ibaze noneho abantu bagiye no mu modoka begeranye.'
Yongeye ati 'Nureba neza urasanga umuntu wese yishakira kubona itike gusa, ibyo kwiyitaho ntubimubaze, turamutse tubashyize mu modoka ari benshi byagorana cyane'.
Mu gihe cy'iminsi mikuru hakunda kugaragara abantu benshi batega imodoka ziva n'izijya mu ntara cyane ko abenshi baba babonye umwanya wo gusangira Noheli n'Ubunani n'imiryango yabo.
Amafoto: Igirubuntu Darcy
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hongeye-kugaragara-abantu-babuze-imodoka-muri-nyabugogo