Itangazamakuru rirashimirwa uko ryafashije Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Nkusi avuga ko amadosiye ku byaha by
Nkusi avuga ko amadosiye ku byaha by'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibifitanye isano na yo yiyongera

Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge itangaza ko nyuma y'ikurikirana ry'uko amahame y'Ubumwe n'Ubwiyunge yubahirijwe mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, yasanze hari byinshi byakozwe byo gushimwa birimo gufasha no kuremera Abacitse ku icumu rya Jenoside, n'ibyakozwe binengwa birimo ibyaha by'ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ikurikirana ry'uko amahame y'Ubumwe n'Ubwiyunge yubahirijwe mu gihe cyo Kwibuka rigamije kugaragaza ubufatanye bw'Abanyarwanda n'uko bitwara mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, no kugaragaza ibikorwa byakozwe bishimwa bigaragaza Ubumwe n'Ubwiyunge bw'Abanyarwanda hagamijwe kubyigiraho ku bandi.

Iryo kurikirana ry'iyubaharirizwa ry'amahame y'ubumwe n'Ubwiyunge kandi rigamije kureba ibyagaraye mu gihe cyo Kwibuka binengwa kugira ngo byamaganwe.

Umukozi wa Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge ushinzwe ikurikiranabikorwa ry'ubushakashatsi muri NURC, Tuyisabe Floride, atangaza ko mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, hagaragaye impinduka kubera ko Kwibuka byabaye mu bihe bidasanzwe byo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Bimwe mu bishimwa byagaragaye harimo imikorere y'itangazamakuru ryagiye risura abacitse ku icumu rya Jenoside bakagaragaza uko babayeho, n'uko bagiye biyubaka, itangazamakuru kandi ngo ryafashije abaturage muri rusange kubamenyesha ibikorwa n'ibiganiro byo Kwibuka.

Agira ati “Itangazamakuru rishimirwa kuba ryarafashije Abanyarwanda benshi kumenya ibibera hirya no hino mu gihugu mu bihe Abanyarwanda bari mu ngo batitabira ibikorwa rusange byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kubera COVID-19”.

Tuyisabe avuga kandi ko hari n'ibindi bikorwa Abanyarwanda bagiye bakora bigaragaza ubufatanye mu gushyigikira urugendo rw'Ubumwe n'Ubwiyunge, haba mu Banyarwanda baba mu gihugu n'ababa mu mahanga.

Avuga ko hagiye hakorwa ibikorwa bitandukanye haba ku batanze ubuhamya ku mateka ya Jenoside bwagiye bufasha Abanyarwanda gusobanukirwa amateka ya Jenoside burimo n'ubw'abarinzi b'igihango n'imigirire yabo muri Jenoside yakorewe Abatusti, n'isomo Abanyarwanda bakwiye kuba bakuramo.

Agira ati “Abarinzi b'Igihango bagiye bagaragara cyane mu gutanga ubuhamya bw'ibikorwa byiza bakoze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi n'ibyo bakomeje gukora nyuma yaho, bifasha Abanyarwanda gukira ibikomere”.

Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge inashimira imikorere idasanzwe yagaragajwe na Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), aho yagiye itangaza amakuru y'umwihariko wa buri hantu n'amateka yaho mu gihe cya Jenoside.

Tuyisabe avuga ko gutanga amakuru y'ahantu umunsi ku wundi n'uko byari byifashe muri Jenoside byafashije abantu gusobanukirwa amateka y'ahantu mu gihe cya Jenoside, amakuru yari akenewe cyane cyane ku babyiruka.

Hari ibikorwa bibi bigayitse byagaragaye

Ikurikirana ry'uko amahame y'ubumwe n'Ubwiyunge yubahirijwe mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, rigaragaza ko hari ibyakozwe binengwa birimo ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibyaha bifitanye isano na yo, birimo kuzimiza amakuru ku bimenyetso bya Jenoside no gupfobya Jenoside.

Tuyisabe avuga kandi ko hagaragaye ibibazo bijyanye n'ihungabana ku bacitse ku icumu rya Jenoside nk'uko bisanzwe bigenda, iyo na yo ikaba ari imbogamizi ikomeje kubangamira abacitse ku icumu rya Jenoside.

Zimwe mu ngamba zo gukurikirana no kurwanya ibyagaragaye binengwa mu iyubahirizwa ry'amahame y'Ubumwe n'Ubwiyunge mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi harimo no guhana abagaragaweho n'ingengabitekerezo n'ibyaha bifitanye isano na yo.

Ubushinjacyaha bukuru bugaragaza ko ibyaha by'ingengabitekerezo ya Jenosiee byigaragaje cyane mu mezi ya Mata kugeza muri Nyakanga 2020, muri rusange mu mezi icyenda ashize hakaba harakiriwe amadosiye asaga 300.

Umuvuigizi w'Ubushinjacyanha Nkusi Faustin atangaza ko kuva mu myaka umunani ishize amadosiye y'ibyaha by'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibifitanye isano na yo yagiye azamuka, kubera ko Abanyarwanda bagenda barushaho gutanga amakuru kuri ibyo byaha kurusha mbere.

Nkusi avuga ko ibyaha byavuye muri za dosiye zibarirwa mu 100 muri 2012 ubu bikaba bigeze muri dosiye 300 mu mwaka wa 2020, izo dosiye zikaba zifite ibimenyetso by'uko ibyaha byakozwe kuko nibura Ubushinjacyaha bwazitsinze ku kigero kiri hagati ya 70% na 90%.

Nkusi avuga ko igihangayihakishije muri izo dosiye hagaragayemo n'iz'abakiri bato. Muri rusange kuva muri Mata kugeza muri Kamena 2019 hakiriwe amasodiye 141, ariko kuva muri Mata kugeza muri Kamena 2020 hakirwa amadosye 182, bigaragaza ubwiyongere bw'ibyaha by'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibyaha bifitanye isano na yo.

Agira ati “Mu gihe cy'iminsi 100 yo Kwibuka ni ho twakira amadosiye menshi, kuko hari ahantu bagikora ibyo byaha na n'ubu usanga tuba twakira andi madosiye kandi amenshi akagaragaza ibimenyetso ku buryo bahamywa ibyaha n'inkiko.

Ni izihe ngamba NURC n'Ubushinjacyaha bukuru babona zikwiye gufatwa ngo hirindwe ibibangamiye ubumwe n'ubwiyunge?

Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge ishishikariza Abanyarwanda gukomeza gushyigikira amahame y'Ubumwe n'Ubwiyunge arimo kurwanya Jenosidede n'Ingengabitekerezo yayo.

Ishishikariza kandi Abanyarwanda Kwibuka haharanirwa ko Jenoside itazongera kubaho ukundi, gushyira imbere Ubunyarwanda aho kwibona mu ndorerwamo y'amoko n'ibindi byose byatandukanya Abanyarwanda no kwirinda ibindi bikorwa bibangamiye ubumwe n'Ubwiyunge.

Naho Ubushinjacyaha butangaza ko bwashyizeho gahunda yo kuganiriza Abanyarwanda ku byaha bya Jenoside n'Ingengabitekerezo yayo, no kubereka ko kubyirinda ari byo bifite akamaro kuko utabyirinze ahanwa kandi ingengabitekerezo igira ingaruka mbi ku buzima bwa nyira yo n'abamukomokaho n'igihugu muri rusange.




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/itangazamakuru-rirashimirwa-uko-ryafashije-kwibuka-ku-nshuro-ya-26-jenoside-yakorewe-abatutsi
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)