Intego y'iki gikoresho cyitwa Voc (Voice of the Customer) kizafasha MTN Rwanda kumenya amakuru n'ibyifuzo by'abakiriya bayo aho bari hose mu gihe cyihuse.
Igikoresho gishya cya Voc (Voice of the Customer) kizafasha mu gusesengura ibibazo by'abakiriya babishyire muri porogaramu ishinzwe gukemura ibibazo by'abakiriya (Customer Experience) bayihuze n'itumanaho rigezweho.
A.Voice Of The Customer (Ijwi ry'umukiriya) izaba ifite ubushobozi bukurikira
I.Igikoresho cya Voc kizakorana n'imbuga nkoranyambaga, SMS, IVR, Stores, Voice, Mobile App hamwe na Email.
II. Gukemura ibibazo by'abakiriya no kumenya aho umukiriya aherereye
III. Kumenya uko umukiriya abona serivise zimugezwaho: kuvugana n'ababishinzwe bakamugezaho icyo yifuza ku cyigero cya 360 dogere.
IV. Gukoresha 'Profiling, Segmantation & Sampling' mu gihe cya nyacyo.
V. Gutanga raporo z'imiryango (Organization) itandukanye.
VI. Kumenya umukiriya ukeneye ubufasha n'aho aherereye byihuse.
VII. Kumenya igitera ibibazo bikunze kugaragara mu bakiriya no kubikemura vuba.
VIII. Izaba yoroshye gukoreshwa ku mbuga no muri telephone zitandukanye.
IX. Gukoreshwa ahatangirwa serivise za MTN Rwanda aho ariho hose.
B. Voc (Ijwi ry'umukiriya) rizakoreshwa aha hakurikira
Igikoresho cya Voc kizajya gikoreshwa muri porogaramu zitandukanye zirimo Unlimited Email, SMS, Survey invites na NPS. Rizakoreshwa mu ndimi 2 arizo Icyongereza n'Ikinyarwanda, rizakoreshwa no muri Excel na PDF.
C. Data Protection
Voc (Ijwi ry'umukiriya) izakoresha 'Customer Information Protection' (kurinda amakuru y'umukiriya) mu kurinda uko abakiriya bakoresha serivise zitandukanye.
Icyitonderwa: Ku bindi bisobanuro wabariza kuri MTN Rwanda mu ishami rishinzwe amasoko cyangwa ukohereza ubutumwa kuri iyi Email:Â Â [email protected] cyangwa ugahamagara kuri nimero zikurikira: (+250)788313124 na (+250)788312651
Itariki ntarengwa: 28/12/2020
Itangazo rya MTN ryo gutanga isoko
Source : http://inyarwanda.com/inkuru/101736/itangazo-rya-mtn-rwanda-ryo-gutanga-isoko-101736.html