Izo nzozi nta n'ubwo nigeze nzirota - Ibitazibagirana kuri Michel Rusheshangoga mu rugendo rwe rwa ruhago #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro w'umunyarwanda wasezeye gukina umupira w'amaguru, Michel Rusheshangoga avuga ko ibintu byagiye bimubaho mu rugendo rwe rwa ruhago ari nk'ibitangaza kuko ibyinshi atigeze anabirota yaba gukina ibikombe cy'Isi cyangwa gukinira APR FC.

Rusheshangoga Michel w'imyaka 26 yavutse tariki 25 Kanama 1994, avukira mu Magepfo y'u Rwanda mu karere ka Muhanga akaba umwana wa 5 mu muryango w'abana 7.

Uyu mukinnyi yakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya FERWAFA, akinira Isonga, APR FC yakiniye imyaka 6, Singida United yo muri Tanzania akaba yarasoreje muri AS Kigali.

Ni umwe mu bakinnyi beza bakinnye ku mwanya w'inyuma iburyo yugarira u Rwanda rwagize, ku Cyumweru tariki ya 27 Ukuboza 2020 akaba yarafashe umwanzuro wo guhagarika gukina aho yerekeje muri Amerika hafi y'umuryango we.

Mu kiganiro n'ikinyamakuru ISIMBI, uyu mukinnyi ufite ababyeyi bombi, yakuze mama we yikorera ni mu gihe papa we yari umuyobozi wa Gereza, ako niko kazi ababyeyi be bakoraga kugira ngo babone ibimutunga we n'abavandimwe be.

Nta kintu yigeze ashaka ngo akibure mu muryango we, gusa ngo yagowe no kubumvisha ko agomba gukina cyane ko nta muntu wo muryango wabo wigeze uwukina.

Ati'gukina umupira nkitangira byarangoye kuko mu muryango nta muntu n'umwe nabikomoragaho, byarangoye kuko urumva papa yadutunze kuko yize, bakuru banjye, bashiki banjye bari barize ntabwo bifuzaga ko naba imbwa, bashakaga ko nanjye natera ikirenge mu cyabo mbicishije mu kwiga.'

Yagize amahirwe yo kwiga arangiza amashuri yisumbuye, amashuri abanza yayigiye iwabo i Muhanga ayisumbuye ayiga Kigali muri APE Rugunga aho yize HEG(History, Economics and Geography).

Muri 2009 nibwo yabonye ko umupira ushobora kuzaba akazi kazamutunga umunsi ku munsi, icyo gihe nibwo yari amaze kwinjira mu irerero rya FERWAFA barimo kubategurira gushaka itike y'igikombe cy'Isi cy'abatarengeje imyaka 17 cyabereye muri Mexique 2011.

Ubwo yari muri iri rerero yagiye aterwa ubwoba n'uburyo birukanaga abana umunsi ku munsi, na we yahoraga yiteguye ko ashobora kugenda.

'Twari abana 120 tugomba gukora icyumweru. Twakoraga kabiri ku munsi ariko twajyaga kuryama utizeye ko ejo uzaguruka, byari biteye ubwoba.'

Mu buzima bwe ntabwo yari yarigeze arota kuba yakina igikombe cy'Isi, gusa umunsi babonaga itike ni kimwe mu bintu byamushimishije ndetse akaba atazabyibagirwa.

Ati'Izo nzozi nta n'ubwo nigeze nzirota ariko hari ibintu biba bikagushimisha. Byarashimishije cyane iryo joro sinigeze nsinzira ntakubeshye. Igihugu cyaradufashije ibintu byose twagezeho twari twarakoze, ibintu byose igihugu cyari cyarateguye.'

Gukina igikombe cy'Isi ngo ni nk'igitangaza cyamubayeho

Nyuma yo kuva mu gikombe cy'Isi muri 2012, avuga ko ari ibintu atigeze atekereza mu buzima bwe kuko yari n'ikipe yakuze afana.

Ati'kwisanga muri APR FC ni ibintu byantunguye kuko nk'uko nabikubwiye ibintu byagiye bimbaho byarantunguraga cyane, kuko sinanakubwira ko ari inzozi kuko nakuze nyifana ariko ntabwo nigeze numva ko nazayikinira, umuntu w'i Muhanga se yakina muri APR FC ate ko nta n'umuntu waho nari nzi wayikinnyemo.'

Gukinira APR FC si inzozi yigeze arota kuko yumvaga bidashoboka

Yayikiniye imyaka 5, ni imyaka avuga ko yabaye myiza kuri we kuko yatwaranye nayo buri gikombe gikinirwa mu Rwanda nka shampiyona, icy'Amahoro n'ibindi.

Muri 2017 yahise ajya muri Singida United yo muri Tanzania ayikinira umwaka 1, 2018 agaruka muri APR FC naho akina umwaka umwe, 2019 yisanze ku rutonde rw'abakinnyi 16 APR FC yirukanye.

Avuga ko kwirukanwa muri APR FC ari cyo kintu cyamubabaje cyane kuko itigeze inamuganiriza imubwire icyo yirukaniwe.

Ati'Birashoboka ko wenda umuntu atitwaye neza cyane ko mu myaka yose nari nyimazemo ari bwo bwa mbere twamaze umwaka nta gikombe dutwaye. Ariko na none kugeza uyu munsi sinzi icyo nirukaniwe nta kintu bigeze bambwira, n'ukuntu twabanye ni kimwe mu bintu byambabaje ntabwo nzigera byibagirwa.'

Kwirukanwa muri APR FC yakiniye imyaka igera muri 6, akanayibera kapiteni ni kimwe mu byamubabaje cyane

Nyuma yo kwirukanwa na APR FC yifujwe n'amakipe arimo Rayon Sports ariko bitunguranye asinyira AS Kigali, avuga ko byatewe n'uburyo iyi kipe yamwegereye kuko AS Kigali yamweretse imishinga yayo abona imeze neza iruta iya Rayon Sports.

Umukinnyi yakuze afata nk'icyitegererezo cye ni Ntaganda Elias bakundaga gutazira Umukorerabushake.

Umukino wamushimishije mu buzima bwe ni umukino uhuza abakeba(APR FC vs Rayon Sports), by'umwihariko umukino wabaye tariki ya 12 Ukuboza 2018 ubwo yastinze igitego ku munota wa nyuma kigahesha APR FC amanota 3.

Umukino yatsinzemo Rayon Sports igitego ku munota wa nyuma ni wo mushimishije

Ku mikino yamubabaje ni uburyo batakaje igikombe cya shampiyona umwaka w'imikino 2018-2019, bagakurwamo mu gikombe cy'Amahoro ari nabyo byanabaye intandaro yo kwirukanwa muri APR FC.

Rutahizamu wamugoye cyane n'ubu yibuka ni rutahizamu w'umwongereza, Raheem Sterling bahuriye mu gikombe cy'Isi cy'abataeneje imyaka 17 muri Mexique umwaka wa 2011.

Rutahizamu wamugoye ni Raheem Sterling umwongereza bahuriye mu gikombe cy'Isi cy'abatarengeje imyaka 17
Yanakiniye Singida United muri Tanzania
Yasoreje gukina muri AS Kigali



Source : http://isimbi.rw/siporo/izo-nzozi-nta-n-ubwo-nigeze-nzirota-ibitazibagirana-kuri-michel-rusheshangoga-mu-rugendo-rwe-rwa-ruhago

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)