Ni ubutumwa yagarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Ukuboza 2020, ubwo Isi yose yizihiza Umunsi Mpuzamahanga kurwanya SIDA, ku nsanganyamatsiko igira iti 'Guhashya SIDA ni inshingano zanjye nawe'.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kurwanya icyorezo cya sida birashobora gutsinda, ariko bisaba ubufatanye butajegajega.
Yakomeje agira ati 'Duhamagariwe rero twese gufatanya n'iyi ntego twiyemeza gushora imari mu mutungo wabantu no kubaka sisitemu zifite ishingiro, nkinzira yizewe yo kugera kuntego zacu no kuzikomeza.'
Imibare ya 2019, y'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA rigaragaza ko ku isi abantu miliyoni 37.9 bafite virusi itera SIDA.
Muri abo bantu 2/3 babarizwa mu bihugu biri munsi y'Ubutayu bwa Sahara. NNi mu gihe kandi abana bangana miliyoni 3,300,000 bo mu bihugu byo mu burasirazuba n'amajyepfo ya Afurika bafite virusi ya SIDA, aba bangana 8% by'abantu bose bafite SIDA mu karere.
"The fight against the #AIDS epidemic can be won, but it requires unwavering global partnerships..." - First Lady Jeannette Kagame#WorldAIDSDay2020 #WAD2020RW pic.twitter.com/EDXc3CbL16
â" First Lady of Rwanda (@FirstLadyRwanda) December 1, 2020