Kalimba Deo waririmbye ‘Umugaragu w'urukundo' arembeye mu bitaro bya Masaka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Umuhanzi Jean de Dieu uzwi nka Djedos (ibumooso) yashyikirije umuhungu wa Kalimba Deo inkunga yagenewe n
Umuhanzi Jean de Dieu uzwi nka Djedos (ibumooso) yashyikirije umuhungu wa Kalimba Deo inkunga yagenewe n'abanyamuzika batandukanye

Biravugwa ko yaguye muri koma kubera izabukuru agahita ajyanwa mu bitaro, ariko abamusuye bakaba bemeza ko ari kugenda amera neza.

Umwe mu bahanzi babashije kumugeraho witwa Felix, avuga ko bigaragara ko ari kugenda amera neza ariko ko atarabasha kumenya abantu neza.

Yagize ati “Uyu muhanzi ari kugenda amera neza gusa ntabwo aratangira kumenya abantu birumvikana ko n'izabukuru zishobora kuba na zo ziri kuzamo”.

Indirimbo Ku ‘Gasozi keza ka Rusororo' ni indirimbo yaririmbanye na mukuru we Uwizeye Jean Baptiste, na yo yakunzwe cyane ndetse igikunzwe na n'ubu.

Abahanzi batandukanye bakomeje kumusura ndetse no gushaka uko bamufasha mu buryo butandukanye nk'umwe mu banyabigwi b'abahanga haba mu gucuranga no mu kuririmba.




source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/kalimba-deo-waririmbye-umugaragu-w-urukundo-arembeye-mu-bitaro-bya-masaka
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)