Kamonyi: Ibiro by'ubutaka (One Stop Centre) byegukanye umwanya wa nyuma mu gihugu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mwiherero w'Inama njyanama y'Akarere ka kamonyi icyuye igihe wabaye kuri uyu wa 11 Ukuboza 2020, hagarutswe ku mitangire ya Serivise mu biro bishinzwe ubutaka (service za one Stop Centre), uko abaturage babigaragaje, hanengwa imikorere ariko by'umwihariko uburyo ariho mu Gihugu babaye abanyuma. Hanugwanugwa ruswa ariko abaturage n'abashoramari bakaryumaho, aho gutanga amakuru.

Kayitesi Alice, Guverineri w'Intara y'Amajyepfo waje gusoza uyu mwiherero wabereye muri imwe mu nyubako y'Akarere nkuko amabwiriza ya Minisitiri w'intebe aheruka gusohoka abiteganya, yagaragaje ko ibiro by'ubutaka mu karere ka kamonyi bifite isura mbi imbere y'abaturage n'abashoramari kubera imitangire mibi ya Serivise.

Avuga ku mikorere y'ibi biro bishinzwe ubutaka, yagarutse ku mananiza ashyirwa kubaka ibyangombwa, haba ku baturage n'abashoramari bagana ibi biro. Avuga ko iyi mikorere ishobora no gutuma uwagashoye imari mu karere ayijyana ahandi kubera kunanizwa.

Ati' Niba Umushoramari aje muri one stop centre (mu biro by'ubutaka) kwaka icyangombwa akazamara amezi abiri, amezi atatu atarakibona, afite abandi bari bumuhamagare bakamwakirana yombi'.

Akomeza ati' Ni nabyiza ko tubisubiramo ko Serivise ya one Stop centre ya kamonyi ariyo yabaye iya nyuma mu Gihugu, mu byo Abaturage bishimira'. Yibukije inama njyanama ko bafite uruhare runini mu gufasha aba bantu kuko biviramo bamwe kujya aho babasha kwakirwa no guhabwa Serivise bishimira.

Nyoni Lambert, Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere icyuye Igihe avuga ko ikibazo cy'imitangire ya serivise mbi mu biro by'ubutaka ari ukuri, ko cyanagiye kigarukwaho kenshi byaba ku baturage ndetse n'amagenzura yagiye akorwa.

Ati' Ntawahakana ko imitangire ya Serivise muri one Stop centre itagenze neza kubera ko abakozi bayo batashoboraga guha serivise abantu uko bayifuza'.

Akomeza ati' Kubyerekeye abakozi( ba one stop centre), ntabwo na none nahagarara hano kugira ngo mbahagarareho, nagiye mbona ari njyewe, ari nyobozi, twagiye tubona abantu baduhamagara bakatubwira bati 'abakozi banyu baraturushya kugira ngo tubahe ruswa'.

Akomeza avuga ko nubwo hari benshi bagiye bitabaza Njyama na Nyobozi bataka ko bananizwa, bakwa ruswa n'aba bakozi bo mu biro by'ubutaka, ngo ntawatinyutse ngo afashe inzego by'umwihariko njyanama gutuma hagira ufatirwa mu cyuho, ahubwo baratinyaga, bityo bikaba imbogamizi zatumye hatagira igikorwa ngo ibikwiriye kuvugururwa bikorwe.

Havugwa ububasha cyangwa se imbaraga z'umurengera zahawe ibiro bishinzwe ubutaka mu mikorere no kugena uko ibintu bikorwa bitewe n'uko babyumva cyangwa se uko babishaka bityo bigatuma amakosa aba menshi.

Perezida wa Njyanama, Nyoni Lambert kuri iki kibazo avuga ko nka Njyanama batanga umurongo, aho batoye site zo kubakwamo nuko zigomba kubaziteguwe. Avuga ko Nyobozi y'Akarere ariyo igomba kujya mu ishyirwa mu bikorwa ry'icyemezo njyanama yatanze. Agaragaza ko intege nke zishobora kuvukira aho Nyobozi y'Akarere ireka ibiro by'ubutaka( one stop centre) ikaba ariyo ibikora. Gusa na none anenga abaturage n'abashoramari kudafasha mu gutanga amakuru kuri ruswa bahora bavuga.

Kubatinya gutanga amakuru bibwira ko wenda bayatanze bikamenywa n'abakozi basigaye bashobora kubagendaho bigatuma bimwa serivise bashakaga, Nyoni abamara impungenge ko hari itegeko ribarinda, ariko kandi ko bagirirwa ibanga, bityo ko bakwiye gufasha ubuyobozi abakora nabi bagashyirwa hanze hagamijwe gutunganya imiturire inoze no kugira Kamonyi yifuzwa.

Munyaneza Theogene / intyoza.com



Source : http://www.intyoza.com/kamonyi-ibiro-byubutaka-one-stop-centre-byegukanye-umwanya-wa-nyuma-mu-gihugu/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)