Ibi byabereye mu Mudugudu wa Bugoberi, Akagari ka Gitega, Umurenge wa Gitesi, mu Karere ka Karongi, aho Harerimana atuye n'umugore we bivugwa ko amaze igihe yaramujujubije amuca inyuma akajya gusambana n'abandi bagabo.
Uyu mugabo wikase igitsina ku wa 14 Ukuboza 2020, afite imyaka 38 y'amavuko akaba yari amaze igihe kitari gito afitanye amakimbirane n'umugore we ashingiye ku gucana inyuma nk'uko byatangajwe n'Umuseke dukesha iyi nkuru.
Abaturage baturanye n'uyu muryango bavuze ko batazi niba umugabo yarashakanye byemewe n'amategeko n'umugore bafitanye amakimbirane.
Ibyo kuba umugore yacaga inyuma umugabo we byemejwe n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze muri aka gace ndetse bushimangira ko bwari buzi iki kibazo.
Umunyamanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gitesi, Niyonsaba Cyriaque yabwiye iki kinyamakuru ko uriya mugabo yagiranye ibibazo n'umugore we ejo hashize (ku wa Mbere) mu masaha y'umugoroba nka sa kumi n'ebyiri (18:00) agahita ajya ahantu hiherereye afata urwembe atangira kwikata igitsina.
Ngo yakataga ahereye aho igitsina gitangirira agenda ashishura abaturage baza gusanga yamaze kwikorera aya marorerwa.
Uyu muyobozi avuga ko uriya mugabo bahise bamujyana ku Kigo Nderabuzima cya Bubazi, ariko bakaza guhita bamwohereza ku bitaro bya Kibuye.
Agira inama abaturage ko mu gihe bagize ibibazo nka biriya by'amakimbirane badakwiye kwifatira ibyemezo ahubwo bakwiye kwegera ubuyobozi bukabasha kubikemura kuko biri no mu nshingao zacu zo gukumira icyaha.