Ahagana saa yine za mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Ukuboza 2020, ahazwi nka Kicukiro Centre mu Karere ka Kicukiro umupolisi utaramenyekana imyirondoro ubwo yari mu kazi yinjiye mu rusengero rw'Itorero rya Glory To God Temple agezemo arirasa gusa ntabwo hamenyekanye icyabimuteye.
Umwe mu bakozi b'uru rusengero utifuje ko imyirondoro ye ikoreshwa mu itangazamakuru yabwiye Ikinyamakuru UKWEZI dukesha iyi nkuru ko, uyu mupolisi yari ari kumwe na mugenzi we mu kazi binjira muri uru rusengero bavuga ko bagiye kwihagarika hanyuma umwe akajya inyuma ya kontineri agahita yirasa.
Abaturage baganiriye n'iki kinyamakuru bavuga ko n'ubwo batazi niba uyu mupolisi akiri muzima ariko ubwo imodoka itwara indembe yazaga kumutwara yari atarashiramo umwuka.
Umwe yagize ati 'Ni umupolisi wari uri mu kazi agenda ari kuri telefone [ari kuvugira kuri telefone], yinjira muri uru rusengero rwa Glory ahageze ntawari uzi icyo agiye gukora mu kanya gato amaze kwinjira twumva urusasu ruravuze.'
Abahageze mbere basanze umuntu ari hasi yamaze kugwa ariko atari yashiramo umwuka. Ntabwo tuzi niba yapfuye ariko amakuru dufite ni uko atarashiramo umwuka.'
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera yabwiye iki kinyamakuru ko agishaka ayo makuru neza aza kuyatangaza neza nyuma.
Source : https://impanuro.rw/2020/12/15/kicukiro-umupolisi-wari-mu-kazi-yinjiye-mu-rusengero-yirasa-mu-mutwe/