Kigali : Avuga ko yahunze nyuma yo gukora ubukwe n'umukobwa wamuhishe ko yanduye SIDA #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo yiyemerera ko yashatse uyu mugore we amukurikiyeho amafaranga, bagashakana bamaranye ameze ane gusa bakundana ndetse bagahita banabyara kuko bakoze ubukwe umugore atwite. Ashimangira ko ubwo umugore yajyaga kubyara ari bwo yabwiwe n'umuganga wamubyaje ko umugore we asanzwe akurikiranwa nk'umugore utwite afite ubwandu bw'agakoko gatera SIDA, kuva ubwo undi bamupima bagasanga ari muzima. Yemeza ko bakomeje kujya batera akabariro bakoresha agakingirizo ariko rimwe na rimwe bagacikwa, gusa nanubu ngo ibisubizo by'abaganga bikaba byemeza ko ari muzima.

UMVA UBUHAMYA BWOSE HANO :

Eugene avuga ko yaje kubona atazabivamo agafata icyemezo cyo guhungira umugore we muri Uganda, akaniyemerera ko yagiye yibye amafaranga mu ruganda yakoragamo ndetse bakaba baratangiye kuyishyuza uwari wamuhesheje akazi muri urwo ruganda, gusa akavuga ko yamusabye imbabazi akanamwizeza ko azayamwishyura.

Avuga ariko ko yamaze imyaka ibiri yarihanganiye kubana n'umugore we abizi ko yanduye SIDA, akaza gucika intege kuko nyirabukwe yahoraga amutuka kuko nta kazi yari afite ndetse umugore ari we wari utunze urugo. Ngo byaje kugera ubwo amusebya mu bantu bose, yakwibuka ko amukora ibyo azi ko umukobwa we yashatse kumwanduza SIDA bikamubuza amahoro ari nabyo avuga ko byaje gutuma atoroka.

Muri rusange atanga inama avuga ko ababyeyi badakwiye kwivanga mu rushako rw'abana babo, ariko ku rundi ruhande akavuga n'abagiye kurushinga bagomba kwitondera abo bagiye kubana, bakirinda gushiturwa n'ibintu nk'uko nawe yemera ko ari byo byamushituye ubu akaba yicuza.

Twagerageje guhamagara Hope ariko ntiyabashije kutwitaba ku mpamvu avuga ko zishingiye ku kazi kenshi yari arimo. Gusa twamwandikiye binyuze kuri Whatsapp, asobanura ko umugabo we atahunze ihohoterwa ahubwo yacitse kubera amafaranga yibye uruganda yakoragamo. Ntiyeruye neza ku byo amushinja by'uko yashatse kumwanduza SIDA ku bushake ariko ntabigereho, gusa yavuze ko ubu arimo kumusebya kuko hari ibyo batumvikanyeho amaze kugera mu gihugu cya Uganda.

Avuga ko iyo ashaka kumuhohotera atari kuba yaramwitayeho kugera aho amwambika imyambaro yose, kuva ku nkweto kugera ku kenda k'imbere yambariragaho. Ikindi yakomojeho ku by'uko yaba yarashatse kumwanduza SIDA, yavuze ko umugabo we agenda avuga ko akimara kumenya ko yanduye bahise batangira gukoresha agakingirizo, ariko akongera akavuga ko yakuyemo inda gatatu umugabo yanga ko bongera kubyara umugore afite ubwandu. Ibi byo umugabo asobanura ko byabaye akajya asama kuko hari igihe bacikwaga bakisanga bateye akabariro nta gakingirizo.

Ku rundi ruhande ariko Hope yeretse umunyamakuru ibiganiro yagiranye na Eugene nyuma yo guhungira muri Uganda, aho umugabo bigaragara ko yamwibwiriraga kenshi ko amukumbuye, by'umwihariko ko akumbuye ko batera akabariro, ibintu uyu mugore avuga ko byashingirwaho mu kumva neza ko umugabo atahunze ihohoterwa ndetse ko ubwe yishakiraga ko batera akabariro. Ibi ariko Eugene nawe yemera ko byabayeho, akavuga ko n'ubwo yamuhemukiye bari bagisangira amabanga y'abashakanye, akabona amaherezo yazashiduka yanduye SIDA agahitamo guhunga kuko yabonaga agumye mu Rwanda ntacyamubuza gukomeza kuryamana nawe muri ubwo buryo.

Hope kandi yemera ko nyina atigeze akunda umukwe we, kuko ngo kimwe n'abandi babyeyi atishimiraga ko umwana we yavunikira urugo wenyine. Uyu mugore ashimangira ko umugabo we yamwitagaho akamutangaho ibirenze, akaba ababajwe n'uko ari we uvuga ko yamuhohoteraga.

Hope ati : 'Ibyo navuga ni byinshi, ndamukunda n'iyo yagaruka namufasha tukishyura ntiyirirwe abuyera, kandi ku bw'uko namukundaga n'ubu nkimukunda ansabye imbabazi namubera umugore ngakomeza nkamutunga. Ubuse nguhe numero y'aho namuguriraga inkweto ? Umugabo wambara urukweto rw'ibihumbi 20 cyangwa 25 nta kazi agira ni bangahe ?... Nabayeho nkorera urugo kandi n'iyo satani atamwoshya ku kazi yari yabonye yari akoze ukwezi kumwe kwa munani, nubundi gutunga urugo nari mbimenyereye kandi ndibaza mutarigeze mumubona asa nabi. Yabonye baduhagaritse muri Corona ati ndagiye nk'abandi bagabo bose bakurikiye amafaranga. Nyuma y'ibyo byose njye ndamukunda nkamukundira n'umuryango, n'ubwo bimeze bitya sinzabura kubahamagara ngo mbahe ubunani cyangwa se ngo njyeyo dusangire. '

Icyakoze Eugene nawe yemera ko Hope yagiye amufasha muri byinshi ndetse ko ikibazo ari nyina wakomeje kumusuzugura, akavuga ko nk'umugore wari uzi ko yabeshye umugabo we akamuhisha ko yanduye SIDA, yagombaga kureka kumvira cyane nyina washakaga kubasenyera.

Eugene avuga ko ubu ategereje kugaruka mu Rwanda agatanga ikirego, kuko ngo umugambi wo gushaka kumwanduza SIDA umugore we yari awuziranyeho na nyina. Gusa mu gushaka kumenya icyo amategeko abivugaho, twaganiriye na Me Antoinette Mukamusoni, umunyamategeko wunganira abaregwa ubarizwa mu rugaga rw'Abavoka mu Rwanda, adutangariza ko ibyabayeho niba uko umugabo abivuga ari ukuri, ngo byaba ari ibimenyetso umugabo yakwifashisha asaba gatanya akayihabwa bitamugoye ariko ngo nta cyaha nshinjabyaha cyabayeho kuko atigeze amwanduza SIDA. Ngo iyo aramuka amwanduje kandi bakabibonera n'ibimenyetso nibwo yari kumureka icyaha cy'ubugome.

UMVA UBUHAMYA BWOSE N'IBIVUGWA BYOSE HANO :



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Kigali-Avuga-ko-yahunze-nyuma-yo-gukora-ubukwe-n-umukobwa-wamuhishe-ko-yanduye-SIDA

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)