Ikigo KIKAC Music Ltd nicyo gifite inzu ifasha abahanzi ya KIKAC Music Label isanzwe ibarizwamo Mico The Best, Danny Vumbi ndetse n'umuraperi ukizamuka uzwi ku izina rya Isra The Holly Rapper.
Ubuyobozi bwa KIKAC Music Label buvugwa ko muri uyu mushinga ugiye gutangizwa bazawufatanyamo n'abafatanyabikorwa bayo aho buri mwaka hazajya hakorwa irushanwa rito ryo gutoranya umuhanzikazi ufite impano yo kuririmba utsinze agasinyishwa amasezerano yo gufashwa n'iyi label.
Azajya akorerwa indirimbo nziza z'amajwi n'amashusho, afashwe mu kwamamaza ibikorwa bye, ndetse no gushakirwa amasoko arimo aho gukorera ibitaramo ndetse n'ibigo byo kwamamariza.
Umuyobozi Ushinwa kwamamaza ibikorwa bya KIKAC Music Ltd, Uhujimfura Jean Claude yabwiye UKWEZI, ko uwo mushinga bawutekereje nyuma yo kubona ko umubare w'abakobwa babarizwa mu buhanzi ukiri hasi.
Avuva kandi ko ari umushinga uzahabwa izina rya 'The Next Diva' bishatse kuvuga imbuto nshya y'umukobwa mu muziki.
Akomeza agira ati 'Ni umushinga twatekereje nyuma yo kubona ko abahanzikazi bo mu Rwanda ariko niko bimeze n'ahandi ku Isi, baracyari bake, akenshi bitewe n'imbogamizi bahura nazo muri uwo mwuga.'
'Abagerageje kwinjiramo usanga bahura n'ibibazo by'amikoro, ndetse ugasanga ugerageje kubafasha ashaka kubakuramo indonke ishingiye ku gitsina cyangwa ibindi. Twebwe rero dushaka gutanga umusanzu mu gufasha abo banyarwandakazi bagihura n'izo mbogamizi.'
Yakomeje agira ati 'Ni uko usanga buri munsi abahungu barahari ariko ukabona nta mukobwa n'umwe uzamuka, kandi ugasanga imbogamizi bahura nazo buri munsi. N'imiryango yabo bitewe n'imibereho y'imiryango.'
Uhujimfura yavuze kandi hari abakobwa usanga iyo bagiye mu muziki bakamufata nk'indaya kandi ntabwo Imana yigeze itanga impano ku bahungu gusa ngo isige abakobwa.