Kugira Karidinali mu gihe gito bivuze ko icyiza kitagendera ku myaka - Perezida Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Kagame yabivugiye mu gitambo cya Misa cyo gushimira Imana ku kuba u Rwanda rwarahawe umugisha wo kugira Karidinali nyuma y'imyaka 120 gusa Kiliziya Gatolika imaze igeze mu Rwanda mu gihe hari ibindi bihugu bimaze imyaka ibihumbi bataragera kuri urwo rwego.

Yagize agize ati “Twebwe turireba nk'abari bamaze imyaka 120, turakuze bihagije ngo tubashe kumenya gutandukanya ikibi n'icyiza, twateraniye aha tuje gushimira Imana iyi mpano twabonye muri iyi myaka 120”.

Perezida Kagame avuga ko Karidinali Kambanda Igihugu kimufite nk'Umunyarwanda, nk'umwana w'u Rwanda wazamutse kuva abaye Umusaseridoti kugera ku rwego rwa Karidinali, ibyo bikaba bikwiye gushimirwa Nyirubutungane Papa Francisco wagiriye Kambanda icyizere akamuzamura mu ntera ubu akaba abaye umujyanama we wa hafi.

Avuga ko icyo cyizere gishingiye ku bushishozi n'umurava Kambanda yagaragaje mu butumwa bwe mu Rwanda kandi akerekana ko ashoboye kugeza umusanzu we kuri Kiliziya yose ku Isi.

Perezida Kagame yavuze ko umubano w'u Rwanda na Vatikani wafashe intera ishimishije kandi bikwiye gushimirwa Papa Francisco wakomeje kugaragaza ubushake bwo kuwunoza akosora ibitaratunganye mu bihe byashize kandi bitari bikwiye no kuba.

Ibyo kandi ngo biranagaragara ko Papa Francisco akora neza ku Isi hose kandi akwiye kubishimirwa.

Agira ati, “Turagushimira wowe Kambanda urwego ugezeho kandi twizera ko uzafatanya n'abo bashyize imbere gukorera Kiliziya neza gukorera u Rwanda neza n'Abanyarwanda, ni ishema n'icyubahioro kuri wowe bwite ariko ni ibyacu nk'u Rwanda n'Abanyarwand twese tutitaye cyane ku buryo twemera mu bijyanye n'amadini”.

Perezida Kagame yongeyeho ati “Iyo Umunyarwanda azamutse mu ntera kubera ubushobozi, kubera imirimo yakoze haba ku rwego mpuzamahanga twese turishima, icyizere yagiriwe n'agaciro yahawe ubwo natwe biba ibyacu, aba ari intore mu nshingano arimo, akaba n'intore mu gihugu cyacu ari na cyo cye”.

Umukuru w'Igihugu avuga ko ibyo bizafasha Karidanali Kambanda kuzarangiza neza icyo Imana n'Abanyarwanda bateze kuri Kiliziya Gatolika.

Perezida Kagame yijeje ubufatanye Karidinali Kambanda kandi asaba n'abandi kumuba hafi ngo azasohoze ubutumwa bwe neza, dore ko Kiliziya Gatolika ifite amateka mu mibereho y'Abanyarwanda.

Yavuze ko Kiliziya Gatolika yafatanyije n'inzego zitandukanye mu kuzamura ibikorwa bifitiye Abanyarwanda akamaro mu burezi, ubuzima n'izindi nzego kandi bikaba bikwiriye gukomeza kandi bigahabwa n'izindi mbaraga nshya nk'uko hagenda havuka abayobozi b'inzego nshya nk'urwo Kambanda agezeho.

Amateka mabi Kiliziya Gatolika ifitanye n'u Rwanda ntakwiye gushyirwa imbere

Kuba mu mateka ya Kiliziya n'u Rwanda harabayeho rimwe na rimwe ibitaragenze neza cyangwa ingorane zitandukanye ndetse zikaza no guhungabanya ubuzima bw'Igihugu, Perezida Kagame yavuze ko ibyo bidakwiye gukomeza kubakirwaho, ahubwo bikwiye guhinduka.

Agira ati, “Hagiye haba ibitaragenze neza n'izindi ngorane biza no guhungabanya ubuzima bw'Igihugu, ibyo ntabwo ari byo twashyira imbere twabikuyemo isomo ryo kumva icyabuze, icyo gihe hakaba hakwiye gushakishwa icyatuma bitasubira kandi hagaterwa intambwe mu bundi buzima bwubaka ubufatanye bwubaka Igihugu n'abagituye”.

Perezida Kagame avuga ko Karidinali Kambanda n'abandi bazaba bafatanyije na we ubwe azahera ku mateka ye yo kuba umuryango we warishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hagakomeza inzira y'ubufatanye, gukora neza no kubaka Igihugu kuko bitagira igihe birangirira ahubwo bigomba guhora bikorwa.

Umukuru w'Igihugu avuga ko intambwe imaze guterwa ishimishije ariko hakwiye gukomeza n'izindi ntambwe zituma abantu bose bafatanya bagakora ibyiza bikwiriye, harimo inyungu za buri wese kandi buri wese akibonamo bityo agatanga umusanzu we kubera izo nyungu zitari iz'umwe cyangwa undi.

Avuga ko Kambanda n'abandi bayobozi ba Kiliziya Gatolika ndetse na Vatikani hakurikijwe inzira igaragarira mu bikorwa, uhereye no kuri Papa Francisco agaragaraza kandi ashyize imbere u Rwanda ruzatanga umusaznu warwo ngo ibyiza bitere imbere ibibi bisigare inyuma bityo Kiliziya Gatolika yubakwe hamwe n'u Rwanda kandi habeho ubufatanye hagati y'andi madini.

Karidinali Kambanda yashimye Perezida Kagame uko yafashije Kiliziya

Karidinali Kambanda yashimiye Umukuru w'Igihugu Paul Kagame kuba yaramubaye hafi na Kiliziya muri rusange akaba yaragize uruhare mu gufasha Kiliziya kubona aho yubaka Bazilika y'icyitegererezo.

Yavuze ko hari icyizere cy'uko guhabwa ahahoze hafungirwa abantu muri Gereza yari izwi ku izina rya 1930, bigereranywa n'umusozi wa Gorogota wicirwagaho abanyabyaha ariko ukaba warabaye intangiriro yo kurokora ubuzima bahabambiye Yezu Kirisitu.

Yagize ati, “Mwaduhaye ikibanza cyiza kibereye ingoro y'Imana ahahoze Gereza ya Kigali. Kariya gasozi gafite icyo kavuze kuri twe nk'uko Gorogota n'umusaraba byari ikimenyetso cyo gucibwa, na kariya gasozi kari ikimenyetso cyo gucibwa hagiye kuba ahantu h'ubuzima, umukiro n'umugisha”.

Yanavuze ko imikorere ya Papa Francisco iha umwanya u Rwanda mu nama ya Papa i Roma bivuze guha ijambo Kiliziya z'intamenyekana za kure, u Rwanda rukaba rufite umwihariko wo kuba rwarahawe Umukaridinali ku itariki 28 Ugushyingo 2020, ari na yo tariki yizihizwaho umunsi w'ibonekerwa wa Bikira Mariya i Kibeho, uwo mugisha w'i Kibeho ukaba ngo ufitanye amateka n'u Rwanda.

Inkuru bijyanye:

Perezida Kagame yitabiriye misa yo gushimira Imana yahaye u Rwanda Karidinali

Kureba andi mafoto menshi y'uyu muhango, kanda HANO




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/kugira-karidinali-mu-gihe-gito-bivuze-ko-icyiza-kitagendera-ku-myaka-perezida-kagame
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)