Amabere kimwe n'ikibuno ni zimwe mu ngingo zigize umubiri w'umuntu, ariko siniyumvisha impamvu rumwe( amabere) kuba ari runini rwatera umuntu ipfunwe, nyamara ku rundi ruhande (ikibuno) rwaba runini rugatera umuntu ishema.
Ubundi buri rugingo Imana yaremye ruba rufite umumaro warwo. Ngenekereje nkashyira mu bwenge bwanjye, ubundi numva kugira amabere manini ari byo byagakwiye kuba ishema ku mugore, kuko umumaro w'ingenzi wayo, ari ukwonsa umwana kandi iki akaba ari ikintu cyihariwe n'umugore gusa, kuko ikibuno n'umugabo akigira kandi nta wundi mumaro wihariye ku mugore. Mbese byaba bigaragaza ko ufite ibikwiye byo konsa umwana. Ariko nibaza impamvu ibi bitera umuntu ipfunwe, ndetse akamera nk'umuntu wakoze ikosa runaka kugira ngo abe afite amabere manini.
Ubundi nzi ko "amabere" ari ikinyarwanda ndetse kinasobanutse. Ariko kubera umugore ufite amabere manini agaragaza ko bimuteye ipfunwe, hari abo usanga bagerageza kubihindurira izina.
Aho kuvuga ngo kanaka ufite amabere manini bakavuga bati "kanaka ufite igituza kinini". Nyamara kuvuga ngo "wa mugore kanaka ufite ikibuno kinini" bakumva ari ibintu bitagize icyo bitwaye.
Ibi kandi bigera aho ukabona bisa n'ibifashe iñdi ntera, kuko binafatwa nk'igitutsi cyangwa gushira isoni, aho umuntu wamubwira cyangwa ukavuga ko afite amabere manini ukumva uracyahwa nk'umuntu utukanye. Cyangwa na nyirubwite yabyiyumvira mukamera nk'aho mugiranye ikibazo.
Nyamara ikibuno uko cyaba kingana kose, n'iyo wamubwira ko ari kinini, ntawe bibangamira n'iyo akwereka ko yifuza ko yananuka na cyo kikagabanuka, abikubwira ariko ubona nta pfunwe ndetse atanakurakariye.
None se ubu tuvuge ko akamaro k'ikibuno karuta ak'amabere da? Simbizi. Gusa sinanamenya igitera iri tandukaniro ry'amarangamutima, ariko kandi mbihagazeho neza ko ari ikintu gihuriweho n'Abanyarwandakazi benshi.
Uyu munsi nagarutse ku Banyarwandakazi cyane kuko ari bo mbana na bo kenshi, kandi bakaba ari na bo benshi bumva uru rurimi nanditsemo ariko ibi ni ibintu bihuriweho n'abagore benshi kuko n'abafite uburyo bwo kujya kwihindura ingingo, abenshi usanga bagabanyisha amabere bakongeresha amabuno. Keretse ibihugu bimwe na bimwe bifite umwihariko wo gukunda amabere manini.
N'ubwo ibi mbyibaza simbone igisubizo neza, nyamara mbona ntacyo bitwaye umuntu Nyagasani yihereye amabere manini ko yamutera ipfunwe, akumva ko undi ku ruhande Nyagasani yahisemo kumuha ikibuno kinini amurusha amahirwe cyangwa ubutoni.
Ingingo zose Imana yaremye ni magirirane, uko yahisemo kuziha abantu n'ingano yabyo ni ubushake bwayo, kandi ubudasa bwacu ni bwo bugira Isi nziza, cyane cyane ko abantu tutanakunda kimwe. Ikibuno n'amabere byose ni ingingo ku buryo ntarwari rukwiye gutera umuntu ishema ngo urundi rumutere ipfunwe. Ahubwo ibyiza numva ari uguterwa ishema n'uko Imana yabiguhereye ubuntu.
source https://www.kigalitoday.com/uko-mbyumva/article/kuki-hari-abagira-amabere-manini-bikabatera-ipfunwe-nyamara-kugira-ikibuno-kinini-bikabatera-ishema