-
- Minisitiri Ngamije avuga ko Covid-19 idafata gusa abasanzwe bafite izindi ndwara
Ibyo yabigarutseho ku Cyumweru tariki ya 13 Ukuboza 2020, ubwo yari mu kiganiro cyanyuze ku bitangazamakuru bitandukanye, aho we n'abandi bayobozi bagaragazaga uko icyorezo cya Covid-19 gihagaze, nyuma y'amezi icyenda kigeze mu Rwanda.
Minisitiri Ngamije avuga ko mu barwaye bamaze iminsi bagaragara harimo n'abadafite ibindi bibazo nk'indwara zidakira ndetse ko harimo n'abakiri bato, bityo ko kuvuga ko hari abo itageraho atari byo.
Agira ati “Mu barwayi tumaze iminsi tubona hari abo usanga nta kibazo cy'indwara karande bari bafite, ariko bakubwira uko iyo ndwara yabashegeshe. Ikibazo cya Covid-19 kirahari, ntabwo ari indwara y'abasaza, ntabwo ari indwara y'abantu bafite indwara za karande, rero ntiyica abafite ibyo bibazo gusa, kuko mu bapfuye mu minsi ishize harimo abishwe na Covid-19, ni ukuvuga ko habaye gusuzuma ugasanga nta kindi cyabishe uretse yo”.
Avuga kandi ko imibare yongeye kuzamuka muri iyi minsi ya vuba iteye impungenge, akagaruka kuri imwe mu mibare iheruka.
Ati “Ikigaragara ni uko imibare irimo kwiyongera mu buryo buteye inkeke kandi mu byiciro bitandukanye by'Abanyarwanda no mu turere tunyuranye. Mu cyumweru gishize ku munsi twabonaga nk'abantu 40 ariko duheruka no kubona abantu 100 mu gihe twaherukaga umubare nk'uwo muri Kanama, ikibabaje kurushaho ni uko harimo gupfa abantu ku minsi ikurikiranye kandi harimo n'abato”.
Ati “Covid-19 rero irica kandi yica nabi n'ubwo nta rupfu rwiza rubaho, ariko hari urupfu rubabaje kuko ruba atari ngombwa, umuntu ukiri muto ugira ibyago byo kwandura Covd-19 ikanamwica, ni igihombo ku muryango we, ni n'igihombo ku gihugu. Kwirinda rero ni ingenzi kuko icyo cyorezo kiri mu ngeri zose z'Abanyarwanda”.
Yongeraho ko kuba imibare izamuka ari uko abantu biraye bituma badohoka ku mabwiriza yo kwirinda.
Ati “Kubera ibyemezo byagiye bifatwa kandi byari ngombwa, abantu bavanyemo ubutumwa tutigeze tubaha, bumva nabi ibintu, bumva ko Covid-19 yaneshejwe cyangwa itagikaze bituma badohoka ku mabwiriza yo kwirinda kwandura no kwanduza.
Ati “Gufungura ibikorwa bitandukanye cyari icyemezo cyo kugira ngo tubane na Covid-19, mu bushishozi, ubuzima bw'igihugu budahagaze ariko na none tudafunguye kugira ngo icyo cyorezo kituzambye burundu. Niba inzego zitandukanye zirimo kwandura harimo n'abaganga, ni nde uzavura Abanyarwanda niba Covid-19 yageze kwa muganga?”
Umuvugizi wa Polisi y'igihugu, CP John Bosco Kabera, avuga ko nta munsi inzego zitandukanye zitibutsa abantu kwirinda ariko bakanga bakabirengaho.
Ati “Nta munsi w'ubusa abantu badahura n'inzego z'ibanze cyangwa na Polisi y'Igihugu bari muri gahunda zo gukangurira abantu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Gusa hari abantu batezuka ku kwirinda, kabone n'ubwo kwaba ari ukwirinda icyakwica, bivuze ko hari abantu basa n'abisabira ibihano bikaze, bitandukanye n'uko byajyaga bishyirwa mu bikorwa, ubwo inzego zizabyigaho zibifateho umwanzuro”.
Yibukije Abanyarwanda ko Covid-19 nta Noheli cyangwa Ubunani igira bityo ko nta gusabana mu kwizihiza iyo minsi mikuru, icyo gihe ahubwo ngo kikaba ari icyo gukaza ingamba zo kwirinda kurusha uko byari bisanzwe.
source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/kurwara-covid-19-ntibisaba-ko-umuntu-aba-afite-ikindi-kibazo-minisitiri-ngamije