Mushikiwabo watangiye inshingano zo kuyobora OIF (Organisation Internationale de la Francophonie), ku wa 03 Mutarama 2019, nyuma y'uko yari yatsize amatora yari yabaye ayahanganyemo n'Umunyacanada Michaëlle Jean washakaga manda ya kabiri.
Mu kiganiro n'Umunyamakuru Francis Van de Woestyne w'ikinyamakuru La Libre cyo mu Bubiligi, yagarutse ku rugendo rwe muri politiki, ubuzima bwe bwite ndetse n'impamvu yatumye afata icyemezo cyo kwiyamamariza kuyobora OIF.
Uyu muryango ubumbatiye ibihugu 84 bikoresha Igifaransa birimo 28 byo ku Mugabane w'Afurika.
Mushikiwabo yavuze ko yafashe kwiyamamaza nk'uburyo bwo gukomeza imirimo ye nka Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, ariko noneho w'ibihugu byinshi, bikoresha Igifaransa.
Ati 'La Francophonie ni umuryango ufite amateka meza. Ni umuryango mpuzamahanga, uhuza ibihugu byinshi, za guverinoma. Hashize imyaka isaga 50 ushinzwe n'abagabo bareba kure, abanyabwenge, baturukaga ahantu hatandukanye.'
Yakomeje agira ati 'Umunya-Sénégal Léopold Sédar Senghor, umuhanga mu ndimi wanabaye Perezida wa Sénégal ; Perezida wa Niger, Hamani Diori ; Perezida wa Tunisie, Habib Bourguiba n'Umwami wa Cambodge, Norodom Sianouk, bishyize hamwe barema umuryango mpuzamahanga w'abakoresha igifaransa.'
Mushikiwabo yavuze ko bari bahuriye ku kuba barakolonijwe, muri ayo mateka mabi banyuzemo, bakuramo ururimo rw'Igifaransa nk'ikintu cyabahuza bakishyira hamwe hagati y'abaturage babo, bongeramo izindi ndangagaciro.
Yakomeje ati "Ururimi rw'Igifaransa ntabwo ari urw'u Bufaransa gusa. Ni ururimo abo icyo gihugu cyakolonije basigaranye, barugira urwabo ndetse bararukungahaza. Uyu munsi Francophonie ni umuryango mpuzamahanga wa politiki ariko n'ubuhahirane bwafasha inzego zimwe z'ingenzi binyuze mu migabane itanu itandukanye."
"Intego mfite ni uko Francophonie yagira uruhare mu bintu bibera ku Isi. Umuryango wacu ushobora kuba nk'umuhuza. Turi umuryango wubakiye ku ndangagaciro za kimuntu, ijambo ry'ibanze muri Francophonie ni ubufatanye."
Magingo aya OIF igizwe n'ibihugu 88, harimo 54 binyamuryango, ibindi ni ibigenda byifatanya n'uyu muryango cyangwa by'indorerezi. Mushikiwabo yavuze ko hari n'ibindi biri gukomanga ku muryango bishaka kuwinjiramo, ku buryo ari umuryango ukura.
Hejuru ya kimwe cya kabiri cy'ibihugu biwugize kandi biri muri Afurika, ndetse Kinshasa niwo mujyi munini ukoresha Igifaransa, imbere ya Paris.
Mu gihe kirekire ariko, OFI yakunze kugaragazwa nk'umuryango udafite ibikorwa byinshi bihuza abantu, ibintu Mushikiwabo avuga ko arimo guhangana nabyo.
Yagize ati "Ntabwo twakomeza kuba umuryango w'abakuru b'ibihugu bahurira mu nama. Tugomba kujya aho ibintu bibera. Iyo uri minisitiri urakurikirana. Naje muri Francophonie mfite ubumenyi mu micungire. Nahise mbona ibinjyanye n'inzego n'imikorere bigomba kuvugururwa."
"Hagombaga kunozwa imikorere ikajya ku rundi rwego kugira ngo tubashe kugira uruhare mu mibanire mpuzamahanga. Nshyira n'ingufu nyinshi mu gutuma ururimi rw'Igifaransa rugaruka mu mikorere mpuzamahanga."
Ijambo francophonie ryadutse mu 1880 rikoreshejwe n'Umufaransa Onesisme Reclus, umuhanga mu bumenyi bw'Isi.