Marina yasabye imbabazi kuba yaritabiriye irushanwa rya The Next Pop Star #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'igihe kirenze ukwezi amarushanwa ya The Next Pop Star yo gushakisha umuhanzi ufite impano akazahabwa igihembo gikuru cya miliyoni 50frw, cyitabiriwe na benshi barimo na Marina.

Kuri ubu hari hagezweho icyiciro cyo gutorwa n'abantu, ubonye amanota menshi agakomeza mu cyiciro gikurikira.

Mu minsi ishize ariko, Marina ntiyemeraga ko ari muri ayo marushanwa. Kigali Today yaganiriye na Aristide Gahunzire uharanira inyungu za The Mane bikivugwa ko Marina yaba ari muri The Next Pop Star, avuga ko batari bazi ko yagiye muri aya marushanwa kuko Marina atigeze abyemera.

Icyo gihe yagize ati “Ibyo bintu biri kuvugwa ni ibihuha kuko twe ntabyo tuzi nka Label cyangwa abaharanira inyungu za Marina”.

Nyuma y'itangazo ryasohotse Marina asaba imbabazi, Aritside yavuze ko hari n'ibindi bihano ateganyirijwe, ati “impamvu yasabye imbabazi ni uko yarenze ku mabwiriza agenga akazi ke muri The Mane akajya mu marushanwa ntawe ubizi yewe akanabihisha. Kuba yasabye imbabazi bisobanura ko atari bwirukanwe ariko ntabwo bikuraho ko hari ibindi bihano azahabwa kugira ngo bitongera nk'uko byanditse mu masezerano y'akazi”.

Mu itangazo Marina yavuze ko yiteguye gukurikiza buri gihano azahabwa na The Mane. Si ubuyobozi gusa yasabye imbabazi, ahubwo yanazisabye abahanzi bakorana ndetse n'abakunzi b'ibihangano bye.




source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/marina-yasabye-imbabazi-kuba-yaritabiriye-irushanwa-rya-the-next-pop-star
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)