Metero ebyiri hagati y'umucuranzi n'undi ? Abahanzi bibaza ku mabwiriza agenga ibitaramo muri COVID19 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abakristu bitabiraga ibiterane n'ibitaramo byo kuramya no guhimbaza Imana bagahurira mu nsengero n'ahandi hagenewe kubera ibyo bitaramo. Ku rundi ruhande niko kandi byagendaga mu birori bikunze kwitwa iby'Isi.

Nk'ibitaramo bizwi bikunze kuba mu bihe bisoza umwaka hari igikunze gukorwa na Chorale de Kigali [Christmas Carols Concert], ndetse n'igikunze gukorwa na Choeur International, ibi byiyongera ku bindi bitaramo by'abahanzi bo mu matorero atandukanye.

Ku rundi ruhande hari ibitaramo birimo icyitwa East African Party gikorwa na East African Promoters, ndetse hakaba n'ikitwa New Year Count Down n'ibindi bitaramo bitandukanye.

Kigali Arena ifatanyije n'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) n'Ikigo gishinzwe iterambere ry'Ubukerarugendo bushingiye ku Nama, imyidagaduro n'amamurikagurisha (RCB), bari baherutse gutangaza ko igiye kuberamo uruhererekane rw'ibikorwa by'imyidagaduro byiswe 'Holidays@TheArena'.

Iyi gahunda yitezweho gufungurwa na Chorale de Kigali yamaze gutangaza ko izakora igitaramo ku wa 19 Ukuboza 2020, ariko ibindi ntiharatangazwa niba bizaba cyangwa bitazaba.

Ku rundi ruhande ariko kuri uyu wa Mbere nibwo habyutse havugwa amakuru y'uko Guverinoma y'u Rwanda yasubitse Inama y'Igihugu y'Umushyikirano yagombaga kuba ku wa 16 Ukuboza 2020.

Abahanzi ntibanyuzwe n'amabwiriza…

Ku wa 10 Ukuboza 2020, nibwo Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco ku bufatanye n'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere bashyize hanze amabwiriza mashya agenga uko ibikorwa by'imyidagaduro, ibirori, imurikagurisha n'ibitaramo ndangamuco bizajya bikorwa muri iki gihe cyo kwirinda COVID-19.

Aya mabwiriza agena ko ibikorwa byinshi bizajya bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga kugera no ku kugura itike bizwi nka 'e-ticketing' mu kwirinda kwanduzanya ariko nanone ugira tike akaba yamaze kwipimisha COVID19.

Hari ahavuga ko 'Ugura itike yo kwinjira mu bitaramo ndangamuco byavuzwe haruguru ni uwipimishije COVID-19 agahabwa icyemezo cy'uko atanduye.''

Aha hantu hakira ibi bikorwa bitandukanye, amabwiriza agena ko hazajya hakira 50% by'umubare w'abantu hari hasanzwe hakira mu bihe bisanzwe, kandi igihe abantu bicaye hagati y'intebe n'indi hakajyamo intera ya metero imwe n'igice naho hagati y'ameza n'andi hakaba metero ebyiri.

Abaririmba n'ababyina batambaye agapfukamunwa bagomba kujya bahana intera ya metero ebyiri hagati yabo igihe bari ku rubyiniro (stage) n'intera ya metero eshatu hagati yabo n'abitabiriye igitaramo n'abafata amashusho.

Abakoresha indangururamajwi cyangwa ibindi bikoresho by'amashusho n'amajwi bagomba gusukura intoki hakoreshejwe amazi n'isabune cyangwa umuti wemewe mbere y'uko hagira abandi babikoresha.

Nyuma y'uko aya mabwiriza agiye hanze, bamwe mu bahanzi babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje ko harimo zimwe mu ngingo zisa nk'izigoye kuzubahiriza.
Nk'ingingo ivuga ko ku rubyiniro abacuranzi basabwa gushyiramo metero ebyiri hagati y'umuntu n'undi, Mani Martin yagaragaje ko ari imbogamizi.

Abinyujije ku rukuta rwa Twitter, Mani Martin yagize ati 'Ingingo ya 16 izagorana byo n'ubwo n'iya 10 itoroshye ku bari kuri stage Metero 2 ni hatari !'

Tom Close we yavuze ko 'Ubusabane bwo mu bitaramo buruta ubwo mu makwe no mu nsengero ?? Hari igihe abantu birengagiza ko abajya mu bitaramo atari ko bose baba bajyanywe no kwidagadura gusa, hari abajyayo bagiye mu kazi kandi nabo baba bakwiriye kwitabwaho nk'uko abafite amaduka n'ibindi biro bitaweho.'

Mu kiganiro baherutse kugirana n'itangazamakuru, abayobozi ba Chorale de Kigali batangaje ko ibiteganywa n'amabwiriza byose biteguye kubyubahiriza ndetse n'iyi ngingo yo gushyiramo metero ebyiri hagati y'umuririmbyi n'undi itazabagora.

Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe ibya tekiniki, Hodari Jean Claude yavuze ko gushyiramo metero ebyiri hagati y'umuririmbyi n'undi cyangwa umucuranzi n'undi babigerageje cyane mu myitozo bagasanga nta kibazo bishobora gutera.

Mu bindi biteganywa n'aya mabwiriza harimo ko ahabera ibi bikorwa kandi hagomba kuba hafite umuryango abantu bashobora kwinjiriramo utandukanye n'uwo basohokeramo, kandi mu gihe abantu binjizwa bigakorwa bahana intera nibura ya metero imwe kandi hagashyirwaho ibimenyetso bigaragaza aho buri muntu agomba guhagarara

Ingingo ya 16 izagorana byo n'ubwo n'iya 10 itoroshye ku bari kuri stage Metero 2 ni hatari ! ariko ibi byose na none twibihuza n'igitaramo cya @clarissekarasi1 kuko cyo kirakurikiza amabwiriza yari asanzwe yemera umubare mucye w'abantu,bidasabye kwipimisha.

â€" MANI Martin (@ManiMartinLive) December 11, 2020

Ubusabane bwo mu bitaramo buruta ubwo mu makwe no mu nsengero ?? Hari igihe abantu birengagiza ko abajya mu bitaramo atari ko bose baba bajyanywe no kwidagadura gusa, hari abajyayo bagiye mu kazi kandi nabo baba bakwiriye kwitabwaho nk'uko abafite amaduka n'ibindi biro bitaweho.

â€" Tom Close (@tomclosetweets) December 10, 2020



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Metero-ebyiri-hagati-y-umucuranzi-n-undi-Abahanzi-bibaza-ku-mabwiriza-agenga-ibitaramo-muri-COVID19

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)