Mico The Best azanye iyitwa 'Umunamba' nyuma y'igare itaravuzweho rumwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhanzi ubarizwa muri Kikac Music Label yashyize hanze iyi ndirimbo 'Umunamba' kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ukuboza 2020, aho ikoze mu buryo bw'amajwi n'amashusho.

Ubusanzwe ahantu bogereza imodoka bakunze kuhita mu kinamba mu gihe umuntu ukora akazi ko koza imodoka bakunze kumwita 'Umunamba', ndetse n'indirimbo ya Mico The Best nibwo butuma yashatse gutanga agaragaza umuntu umwogereza imodoka neza.

Hari aho aririmba ko 'Urufuro si urw'ibura, kandi amazi si ay'ibura, utandukanye n'abandi banamba, urayipurije ubu imodoka ni umwakaka, bayikiniragaho ariko ntibayikeshe…Sinzi niba itandukaniro ari ikinamba cyangwa ari abanamba barushanwa ubuhanga…'

Reba hano indirimbo 'Umunamba'

Kimwe n'indirimbo iheruka ya Mico The Best yari yise igare, iyi ndirimbo nayo ni imwe mu zishobora gushyirwa ku rutonde rw'izirimo ubutumwa bufatwa nk'ibishegu cyane ko n'iyo iheruka ariko gatebo yashyizwemo.

Ushinzwe kwamamaza ibikorwa bya Kikac Music, Uhujimfura Jean Claude, yabwiye UKWEZI ko akenshi abahanzi bakora indirimbo bagatanga ubutumwa ariko bigapfira mu bafana bazisobanura uko bashatse.

Ati 'Ntabwo ari ibishegu, ni ubutumwa busanzwe umuhanzi yatangaga.'
Indirimbo 'Umunamba' yatubanyijwe mu buryo bw'amajwi na Madebeat mu gihe amashusho yayo yayobowe, afatwa ndetse anatunganywa na Fayzo Pro.

Ubuyobozi bwa Kikac Music Label butangaza ko nyuma y'iyi ndirimbo harakurikiraho indi mishinga itandukanye irimo kuba buri kwezi bazajya bashyira hanze indirimbo ndetse kuri ubu hakaba harakurikiraho iya Danny Vumbi nawe ubarizwa muri iyi 'label'.

Reba hano indirimbo 'Umunamba'



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Mico-The-Best-azanye-iyitwa-Umunamba-nyuma-y-igare-itaravuzweho-rumwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)