-
- RDDP yafashije aborozi kuzamura umukamo, no mu mpeshyi amata aboneka ku bwinshi
Abitangaje mu gihe umushinga wa RDDP usanzwe utera inkunga aborozi n'amakoperative yabo kongera umukamo no kuwufata neza urimo gusoza imishinga y'aborozi itacyakirwa, aborozi bakifuza ko uyu mushinga wakongera igihe.
Umucungamutungo w'ihuriro ry'aborozi mu Karere ka Nyagatare Niyonzima Ivan Bienvenue, avuga ko guhera mu Ukwakira uyu mwaka, BDF yahagaritse kwakira imishinga y'aborozi bigaragara ko RDDP irimo gusoza ibikorwa byayo.
Arasaba ko bakongererwa igihe cy'umwaka cyangwa amezi atandatu, nibura abasabye bose bakabanza bakabona inkunga.
Agira ati “RDDP yaradufashije cyane ariko nanone ntabwo turagera aho twifuza, badufashije ikongerwa nk'umwaka cyangwa amezi 6 nibura abasabye bakabanza bakabona inkunga byarushaho kuzamura ubworozi”.
Iki kibazo cyagejejwe kuri Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi Dr. Geraldine Mukeshimana kuwa 25 Ugushyingo 2020 ubwo yari mu Karere ka Nyagatare, maze asaba aborozi kwishakamo ibisubizo.
Yavuze ko ari ukuri BDF itacyakira imishinga y'aborozi kubera ko RDDP ifite impungenge z'uko ishobora kwemera gutera inkunga imishinga itagifitiye amafaranga.
Ati “Hari impungenge ko bakomeje kwakira imishinga yaburirwa amafaranga, baracyareba niba hari amafaranga agihari ku buryo yenda bakongera kwakira indi. Gusa ni byiza kwishakamo ibisubizo aho gutegereza ko buri gihe hazajya haza imishinga ibafasha”.
Avuga ko hashobora kuza undi mushinga ufasha mu bworozi ariko nanone babanza kureba ikibazo cy'igihugu cyose aho kureba akarere runaka.
Avuga ko ubu hari imishinga irimo gutegurwa izafasha mu kuzamura ubworozi bw'amatungo magufi kuko bigaragara ko nabwo bukeneye kuzamurwa.
Agira ati “Hari imishinga hafi 2 cyangwa 3 irimo ijya mu matungo magufi, RDDP iri mu bworozi bw'inka, dushobora gushaka undi ugaruka cyangwa ukajya mu bindi bitewe n'ibibazo bihari”.
-
- Aborozi batewe inkunga yo kugura imashini zisya ubwatsi
Akomeza agira ati “Ni imishinga iri ku rwego rw'igihugu rero ikibazo cya Nyagatare yonyine gishobora kudatuma habaho umushinga munini ujya mu kibazo cyayo, ahubwo tukareba ikibazo igihugu cyose gihuriyeho, amafaranga akaba ari ho ajya”.
Umushinga RDDP wafashije cyane gushyira amazi mu nzuri no gutera ubwatsi bw'amatungo, ku buryo impeshyi ishize nta nka zapafuye cyangwa ngo zigandare nk'uko byagendaga mu myaka ya mbere.
Umukamo wariyongereye ndetse ukomeza no kuboneka mu gihe cy'impeshyi, nyamara mbere hari amakusanyirizo y'amata yafungaga kubera kubura amata yakira.
Mu myaka itatu RDDP ikorera mu Karere ka Nyagatare, amwe mu makoperative y'aborozi yatewe inkunga yo kugura imodoka, ibyuma bikonjesha amata, amakusanyirizo y'amata ahabwa umuriro w'amashanyarazi n'ibindi.
source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubworozi/Minisitiri-Mukeshimana-yasabye-aborozi-kwishakamo-ibisubizo-aho-gutegereza-inkunga