Mike Karangwa yavuze ko Nishimwe Naomie atageze ku ntego ye mu gihe hasigaye igihe gito gatanga ikamba
Mike Karangwa yavuze ko iki cyemezo Miss Namonie yafashe cyo kwitandukanya na Rwanda Inspiration Back Up na cyo gishobora kuba hari uburyo cyadindije ishyirwa mu bikorwa ry'umushinga we. Ati 'Ntibyabura kuko hari ubunararibonye baba bafite, hari ibyo baba bashobora kumufasha urumva ntabwo byabura'.
Yakomeje avuga ko atatinda ku mahitamo ye kuko ari uburenganzira bwe gusa ashimangira ko iyo bafatanya byari kuba byiza kurusha. Indi ngingo yagaragaje ni ijyanye n'icyorezo cya COVID-19 cyoretse isi muri iki gihe. Yavuze ko iki cyorezo cyagoye cyane uyu nyampinga witeguye gutanga ikamba.
Yagize ati 'Ntabwo yigeze agera ku ntego yihaye, biroroshye kubyumva no kubibona ariko nanone ntekereza ko nta gihe kirarenga. Ati 'Kuri we nk'umukobwa witegura gusimburwa harimo icyo gitutu ariko nanone umuntu wese yamwumva'.
Mu kugaragaza ko buri wese akwiye kumwumva, Mike yavuze ko Naomie akimara gutorwa nyuma y'ukwezi kumwe gusa hahise haza gahunda ya 'Guma mu rugo' kandi n'ubu ibintu bikaba bitarasubira ku murongo. Ibi ngo biri mu byamubujije gushyira porogarame ye ku murongo kimwe n'uko n'ibindi bikorwa bitandukanye byadindiye.
Icyakora yavuze ko ntarirarenga kuko igihe icyo aricyo cyose ashobora gushyira mu bikorwa umushinga we mu gihe abamuri hafi bamufashije. Nishimwe yambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2020 aserukiye Umujyi wa Kigali, afite umushinga ujyanye no kurwanya kanseri y'ibere mu Rwanda, ari na wo wamuhesheje amanota yo kwegukana ikamba nyuma yo gutoranywa mu bakobwa 10 bajya mu cyiciro cya nyuma.
Mike Karangwa asanga Miss Naomie atarageze ku ntego yihaye, gusa ngo buri wese yamwumva