Ibi birori byabaye ku wa Gatandatu tariki 5 Ukuboza 2020, ahaherereye ishuri rya Lycée du Lac Tanganyika aho uyu musore yigaga amashuri yisumbuye.
Angeline Ndayishimiye Ndayubaha, nyuma w'uyu musore yatangaje abinyujije kuri Twitter ko yishimiye kwitabira ibirori byo gusoza amashuri yisumbuye kuri uyu muhungu we.
Umufasha wa Perezida Ndayishimiye yifurije ishya n'ihirwe umwana wabo ndetse n'abandi basoje amashuri kuri iri shuri rikunze kwigaho abana b'abakomeye mu Burundi.
Mu bandi bitabiriye ibi birori hari harimo abo mu muryango wa Perezida Ndayishimiye barimo abavukana n'uyu musore ndetse na nyirakuru witwa Hakizimana Madeleine.
Uyu ni umuhungu wa Perezida Ndayishimiye uyobora u Burundi Ndayishimiye Allwin asinye ku mpamyabumenyi ye imbere y'abarimu bamwigishije