Iki gitaramo Mico The Best yakoze mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 5 Ukuboza 2020, cyatambutse mu buryo bwa 'Live' kuri Televiziyo Rwanda ndetse no ku rukuta rwa YouTube rwa East African Promoters.
Mu ndirimbo ze zirimo izakunzwe mu minsi yo ha mbere ndetse n'izigezweho muri ibi bihe zirimo 'Igare', Mico The Best yashimangiye ubunararibonye afite mu muziki by'umwihariko kuririmba 'Live' dore ko ari umwe mu bahanzi bagira ijwi ry'umwimerere.
Uretse 'Igare', Mico The Best yaririmbye kandi izindi ndirimbo zirimo 'Umutaka, Save The Date, Twembi, Uwo muntu, Jamais n'izindi.
Nk'abandi bahanzi babanjirije Mico The Best, mbere yo gutangira kuririmbira ababa bakurikiye RTV ndetse n'ababa bari kureba ibi bitaramo bifashishije YouTube, arabanza akabasangiza ku rugendo rwe muri muzika ndetse agatanga n'ubutumwa aba abafitiye.
Ingengabihe y'ibi bitaramo bizarangira ku wa 31 Ukuboza iteganya ko umuhanzi uzaririmba ku wa Gatandatu utaha [ubwo ni tariki 12 Ukuboza], ari Yverry.
Ibitaramo bya My Talent Live Concert bitegurwa na East African Promoters [EAP] ya Mushyoma Joseph wamamaye mu myidagaduro nka Boubou. Mbere yo kuririmba yabanje kuganira n'umunyamakuru Lucky ku rugendo rwe muri muzika Mico The Best yagaragaje ko ari intyoza mu kuririmba live Mico The Best yaririmbye indirimbo ze zakunzwe hambere ndetse n'izigezweho zirimo Igare
Mico The Best ni umwe mu bahanzi bagezweho mu Rwanda by'umwihariko mu njyana ya Afrobeat