Mu mafoto : Onomo hotel yafunguye iJuru Restaurant & Lounge mu birori binogeye ijisho #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ntego za Onomo Hotel harimo kwakira no guha serivisi nziza abayigana baba abashaka ahantu heza ho kuruhukira by'igihe gito cyangwa kirekire ndetse n'ibyumba byiza byo gukoreramo inama.

Kuri ubu iyi hotel yafunguye iJuru Restaurant & Lounge mu birori byabaye ku wa 10 Ukuboza 2020, bisusurutswa na Andy Bumuntu, DJ Bissosso avanga imiziki ndetse hanerekanwa imyambaro itandukanye hifashishijwe abamurika imideli bo mu Rwanda.

iJURU Restaurant & Lounge iri aho umuntu aba yitegeye Umujyi wa Kigali areba mu byerekezo bya Kacyiru na Kimihurura ku buryo umuntu afata amafunguro n'icyo kunywa anyurwa no kwihera ijisho, imisozi n'ibindi byiza bitatse uyu mujyi.

Ifite umwihariko wo kuba ifite aho kwakirira abantu ho mu rwego rwo hejuru (VIP Reception).

iJURU izajya yakira ibirori bitandukanye by'abantu bake, birimo ubukwe, guhura byihariye n'ibindi.

Umwihariko wayo ni uko igikoni cyayo kizajya gitekerwamo ibyo kurya bitandukanye birimo ibyo mu bihugu bitandukanye, bitari u Rwanda.

Izina iJURU ryaje nyuma y'irushanwa ryabereye ku mbuga nkoranyambaga aho abantu batandukanye basabwe gutanga izina bumva ryaba rijyanye n'iyi restaurant, uwitwa Didier Kananura aba ariwe uba uwa mbere nyuma yo kuyita gutya.

Ubuyobozi bwa ONOMO Hotel bwanahise butangaza ubufatanye ifitanye na Universal Music Africa (UMA), bushingiye ku kuba iyi hotel ifite gahunda yo guteza imbere impano nyafurika, yaba mu kuririmba, imideli n'ibindi.

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, Umuyobozi wa ONOMO Hotel, Nizeye Emile, yavuze ko iJURU igiye kugaragaza neza iyi hoteli ndetse ikaba ifite umwihariko wo guteza imbere ubuhanzi ndetse ku bazajya bahasohokera bazajya babona indyo yihariye irimo n'iyo muri Afurika.

Muri Gicurasi 2018, nibwo u Rwanda rwungutse hotel y'inyenyeri eshatu (Onomo Hotel), iherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati mu Kagari ka Rugenge, mu Murenge wa Nyarugenge ahazwi nko kuri Sopetrade.

Onomo Hotel yubakishijwe imirimbo mu mitako y'imigongo, ibiseke n'ibishushanyo by'ubugeni bikoreshejwe amase avanze n'ibyondo biri mu mabara abereye guhangwa ijisho.

Iyi hotel igenzurwa na ONOMO Hotels imaze kubaka izina muri Afurika, ishami ryayo rya Kigali riri muri 16 ifite kuri uyu mugabane.

Onomo hotel ifite ibyumba 109 birimo 10 byigiye hejuru, iby'inama byakira abantu hagati ya 200-250, aho abantu bogera, parking n'ibindi. Abantu b'ingeri zose bari bitabiriye ibirori byo gufungura ku mugaragaro
iJURU Restaurant & Lounge
Byari ibyishimo ku bitabiriye ibi birori
Umuhanzi Andy Bumuntu niwe wasusurukije abitabiriye ibi birori Umuyobozi wa ONOMO Hotel, Nizeye Emile, yijeje impinduka mu mitangire ya serivisi by'umwihariko abazajya bagana iJURU Restaurant & Lounge
Abanyamideli bari babukereye



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Mu-mafoto-Onomo-hotel-yafunguye-iJuru-Restaurant-Lounge-mu-birori-binogeye-ijisho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)