Mu mafoto : Perezida Kagame yahaye inka 20 abaturage bo mu Cyanika #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Izi nka abaturage bazishyikirijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Ukuboza 2020, n'Ubuyobozi Bukuru bw'Ingabo z'u Rwanda ndetse na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney wari uherekejwe na Meya w'akarere ka Burera.

Umuyobozi w'Ingabo z'u Rwanda muri kariya gace, Maj Gen Eric Murokore ari nawe wari uhagarariye Umugaba w'Ingabo yashyikirije aba baturage izi nka mu muhango wabereye mu kagari ka Kabyiniro.

Yashimiye abaturage bo muri aka karere kubw'uruhare rwabo mu gukumeza gufatanya n'inzego zibishinzwe mu kwicungira umutekano no kugira uruhare mu iterambere ry'imibereho n'ubukungu.

Guverineri Gatabazi yavuze ko ubufatanye burangwa hagati y'inzego z'umutekano, abayobozi b'inzego z'ibanze n'abaturage b'akarere ka Burera bwagize uruhare rukomeye mu kugira umutekano no gukumira ibyaha muri aka gace.

Yakomeje avuga ko iyi mpano Perezida Kagame yahaye abaturage ari nko kubatera akanyabugabo kubw'uwo muhate bagaragaje.

Ati 'Izi nka mwahawe uyu munsi, ni ikimenyetso cy'urukundo, ubumwe n'umuhate mwagaragaje mu kugera kuri uyu mutekano n'iterambere muri aka gace.'

Abaturage bahawe izi nka bashimiye Umukuru w'Igihugu bamwizeza ko bazakomeza kuba umusemburo wo kwicungira umutekano kandi inka yabahaye bakazibyaza umusaruro.

Uwitwa Uwimana Marie Chantal, umubyeyi w'abana batanu yavuze ko 'Umuryango wanjye by'umwihariko abana bazungukira kuri iyi nkunga bahawe na Perezida Kagame kandi amata azajya ava muri izi nka azafasha mu gutuma bagira ubuzima bwiza.'

Uyu mubyeyi yavuze kandi ko izi nka zizamufasha mu kuzamura ibijyanye n'umusaruro uva mu buhinzi cyane ko zizajya zimuha ifumbire.




Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Mu-mafoto-Perezida-Kagame-yahaye-inka-20-abaturage-bo-mu-Cyanika

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)