Mu mafoto : Perezida Kagame yitabiriye misa yo kwakira Karidinali Kambanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi misa yabereye muri Kigali Arena kuri iki Cyumweru tariki 6 Ukuboza 2020, yitabiriwe n'abanyacubahiro batandukanye ndetse Umushyitsi Mukuru akaba ari Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame.

Mu bandi banyacyubahiro bitabiriye uyu muhango harimo uhagarariye Papa Francis mu Rwanda ndetse na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof Shyaka Anastase.

Karidinali wa Mbere w'u Rwanda Antoine Kambanda yanditse amateka tariki ya 28 Ugushyingo ubwo yambikwaga ingofero y'Ubukaridinali (biretta) na Papa Francis.

Nyuma yo kwimikwa yagaragaje ibyishimo bidasanzwe ndetse ashima Imana byimazeyo yamutoranyije ikagirira ubuntu na Kiriziya Gatolika mu Rwanda.

Karidinali Kambanda na bagenzi be bimikiwe hamwe bagiye gusuhuza Papa Emeritus Benedict XVI wabaye Umusumba wa Kiriziya Gatolika guhera mu 2005 kugeza mu 2013 ubwo yatangaga Inkoni y'ubushumba ku bushake.

Karidinali Kambanda ahura na Papa Benedigito mu ngoro nkuru y'Abihaye iherereye mu Mujyi wa Vatican, yaramwibutse yibuka n'u Rwanda, n'amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Iyobokamana/article/Mu-mafoto-Perezida-Kagame-yitabiriye-misa-yo-kwakira-Karidinali-Kambanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)