Mu mafoto : Pierre Buyoya wabaye perezida w'u Burundi yashyinguwe mu gihugu cya Mali #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri muri Katederali ya Bamako, niho habereye umuhango wo guseza bwa nyuma Buyoya wayoboye u Burundi inshuro ebyiri zose ahiritse ubutegetsi bwariho.

Pierre Buyoya yapfuye kuwa Gatanu tariki 18 Ukuboza 2020, akaba yarapfuye ari mu nzira igana Paris mu Bufaransa aho yari agiye kwivuza.

Ikinyamakuru Journal du Mali cyatangaje ko Buyoya yashyinguwe mu irimbi rya Kiliziya Gatolika riherereye i Bamako.

Urupfu rwa Buyoya rwaciyemo ibice Abarundi yayoboye kuva 1987 kugeza mu 1993 ndetse no guhera mu 1996 kugeza mu 2003.

Kugeza magingo aya, ntacyo u Burundi buratangaza ku rupfu rwe ndetse n'umuryango we ntabwo wigeze utangaza ku mugaragaro iby'urupfu rwe uretse abayobozi batandukanye nk'Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe na Perezidansi ya Mali babitangaje.

Former Burundian President Pierre #Buyoya, who died on December 18 2020 in Paris after a short illness reportedly linked to Covid-19, laid to rest today in #Mali

Buyoya who was 71 resigned from his position as AU High Representative for Mali and the Sahel region last month pic.twitter.com/eCK0G6w24V

â€" Akayezu Jean de Dieu (@AkayezuJa) December 29, 2020

Kuba ntacyo u Burundi bwatangaje ku rupfu rwe bivuze ko nta n'ikiriyo kizamutegurirwa nk'uwigeze kuyobora icyo gihugu. Urupfu rwe ntabwo kugeza ubu ruvugwaho rumwe.

Buyoya yapfuye hashize iminsi akatiwe n'urukiko rw'i Bujumbura, rwamuhamije uruhare mu rupfu rwa Perezida Melchior Ndadaye, Perezida wa mbere watowe mu Burundi.

Yari aherutse kwegura ku mwanya w'Intumwa Nkuru y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu bibazo bya Mali na Sahel, nyuma y'iminsi mike akatiwe gufungwa burundu.

Kugeza n'ubu hari Abarundi babona ko nk'uwayoboye igihugu yari akwiriye guhabwa icyubahiro kimukwiriye agasezerwaho mu cyubahiro, akanashyingurwa mu Burundi mu gihe abandi batabibona gutyo.

Hari abavuga ko nubwo yaba afite ibibi yakoze, nibura akwiriye kwibukirwa ku kuba yaremeye gutanga ubutegetsi mu 1993 ubwo yatsindwaga na Ndadaye, bikaba ubw ambere byari bibaye mu Burundi.

Buyoya kandi niwe wari ku butegetsi ubwo ibiganiro bihuza Abarundi byatangizwaga bikarangira bihaye ubutegetsi ishyaka CNDD FDD.

Kuba yaremeye kujya mu biganiro byatumye u Burundi bumaze igihe nta ntambara nabyo hari abasanga ari ibyo gushimirwa.

Buyoya yasezeweho bwa nyuma, ashyingurwa mu gihugu cya Mali Pierre Buyoya yasomewe misa muri Katedarari y'i Bamako Ntabwo byari bikunze kubaho ko umuperezida apfa agashyingurwa mu gihugu kitari icye



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Mu-mafoto-Pierre-Buyoya-wabaye-perezida-w-u-Burundi-yashyinguwe-mu-gihugu-cya-Mali

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)