Ni igikorwa cyatangijwe kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Ukuboza, mu Ntara y'Amajyepfo mu Karere ka Kamonyi na Nyamagabe no mu Karere ka Rubavu mu Ntara y'Iburengerazuba.
Mu Karere ka Kamonyi igikorwa cyo gutera ibiti cyabereye mu Murenge wa Rukoma mu Kagari ka Remera Umudugudu wa Kanyinya, aho Polisi ifatanyije n'abaturage babarirwaga kuri 800 bateye ibiti ibihumbi bitanu, biterwa ku buso bungana na hegitari 5 ziri ku musozi wa Kanyinya.
Iki gikorwa cyari kitabiriwe n'umuyobozi w'Intara y'Amajyepfo, Madamu Kayitesi Alice ari kumwe n'umuyobozi w'ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n'abaturage, Commissinner of Police (CP) Bruce Munyambo, umuyobozi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, CSP Innocent Rutagarama Kanyamihigo ndetse n'umuyobozi w'akarere ka Kamonyi, Thadee Tuyizere.
Ubuyobozi bwa Polisi y'u Rwanda bwatangije ibikorwa bigamije kwegereza abaturage ibikorwa by'iterambere no kurengera ibidukikije
Hari kandi bamwe mu bapolisi bakorera mu Ntara y'Amajyepfo n'abaturage bo mu Murenge wa Rukoma na Gacurabwenge.
Nyuma yo gutera ibiti ku musozi ufite ubuso bungana na hagitari 10 zambaye ubusa kubera ibikorwa bya muntu, umuyobozi w'intara y'Amajyepfo yashimiye Polisi y'u Rwanda yafashe iya mbere ikaza gutangiza iki gikorwa cyo gutera ibiti kuri uwo musozi. Yasabye abaturage kuzafata neza ibyo biti ntibazongere kubyangiza.
Guverineri Kayitesi Alice yagize ati 'Ndagira ngo dushimire ubuyobozi bwa Polisi y'u Rwanda ku bufatanye duhora tugirana mu kubungabunga umutekano ndetse no mu bikorwa by'iterambere muri rusange. Ndizera ko ubwo bufatanye buzakomeza, iki gikorwa cyo gutera ibiti hagamijwe kubungabunga ibidukikije ni kimwe mu bikorwa Polisi ifashamo Intara y'Amajyepfo kimwe n'ahandi hose mu gihugu.'
Yakomeje asaba abaturage kutazasubira mu makosa bakoze batema ishyamba ryari kuri uwo musozi wa Kanyinya bikagera aho hegitare 10 zose zisigara zambaye ubusa.
Ati 'Hari ibikorwa byinshi byari bifitiye akamaro abaturage b'uyu murenge wa Rukoma n'uwa Gacurabwenge byahungabanye kubera ko iri shyamba ryangijwe. Ariko binyuze muri bwa bufatanye bwo gukumira icyaha murabizi ko no kwangiza ibidukikije ari icyaha, turabasaba ubufatanye mu kubungabunga iri shyamba ririmo kongera guterwa kugira ngo rizadufashe kubona imvura, gutuma ubutaka butuma, kuzana umwuka mwiza abantu bahumeka n'ibindi.'
Usibye aha Polisi yatangirije igikorwa cyo gutera ibiti, umuyobozi w'Intara y'Amajyepfo yashimiye Polisi ku gikorwa yanakoze mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Uwinkingi mu Mudugudu wa Subukiniro, cyo guha abaturage 217 umuriro w'amashanyarazi aturuka ku mirasire y'izuba.
Yanavuze ko mu minsi ishize abaturage bo muri uyu Mudugudu, Polisi y'u Rwanda yari yabahaye ikimasa cy'imfizi ya kijyambere mu rwego rwo kuvugurura ubworozi.
CP Bruce Munyambo mu ijambo rye yakanguriye abaturage gukomeza ubufatanye na Polisi y'u Rwanda mu bikorwa byose by'umutekano n'ibindi bigamije kuzamura imibereho yabo.
Yagize ati 'Iki ni igikorwa dufatanyamo namwe mwese kandi tugifitemo inyugu twese, ndagira ngo mbasabe dufatanye urugendo rwo kubungabunga ibidukikije kuko ntabwo urwego rumwe rwakwifasha kubungabunga ibidukikije. Twatanze amashanyarazi aturuka ku mirasire y'izuba mu Karere ka Nyamagabe mu Mudugudu wa Subukiniro, ariko siho honyine kuko bizaba no mu yindi midugudu yagaragayemo kutagira umuriro w'amashanyarazi.'
CP Munyambo yavuze ko ibi byose Polisi y'u Rwanda irimo kubikora mu rwego rwo gushyigikira abaturage mu rugendo rw'iterambere no kuzamura imibereho myiza yabo. Yavuze ko abaturage bafite uruhare mu kurinda ibikorwa bibegerezwa, ariko cyane cyane barwanya icyaha kuko iyo hari umutekano muke rya terambere ntiriboneka.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rukoma na Gacurabwenge bari bitabiriye igikorwa cyo kwifatanya na Polisi y'u Rwanda mu gutera ibiti bavuze ko batazasubira mu makosa bakoze yo kwangiza ibidukikije bikagera aho umusozi bawambika ubusa. Biyemeje ko buri muntu agiye kugira uruhare mu kurinda ibikorwa Leta igenda ibegereza kandi bagakumira icyaha kitaraba batangira amakuru ku gihe.
Mu karere ka Rubavu igikorwa cyo gutera ibiti Polisi ifatanyije n'abaturage yagikoreye mu Murenge wa Kanama ahatewe ibiti bigera ku bihumbi 5,600. Byatewe ku buso bungana na hegitari 20, byatewe ku musozi wa Ndongoshori uri mu Mudugudu wa Ndongoshori. Nyuma yo gucunga umutekano, Abapolisi b'u Rwanda banakora ibikorwa biteza imbere abaturage Polisi y'u Rwanda isanzwe ikora ibikorwa bigamije guteza imbere abaturage
Amafoto:RNP