Mukeshabatware, Maribori, Papa Sava mu banikiye abandi mu 'Inganji Performing Awards' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya mbere byahawe izina rya 'Inganji Perfoming Arts Awards 2020', mu birori biteganyijwe ku wa 18 Ukuboza, bikaba bizahabwa abatsinze binyuze mu matora akorerwa kuri Internet.

Mu byiciro bitandukanye bihatanirwa harimo ikirimo umunyarwenya w'umwaka, umukinnyi w'ikinamico [umugore n'umugabo], umwanditsi w'ikinamico, umwanditsi w'imivugo, itorero ribyina gakondo, itorero ribyina ibigezweho n'ibindi byiciro bitandukanye.

Ubwo twatunganyaga iyi nkuru mu masaha y'igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ukuboza 2020, hari hashize amasaha make gutora kuri internet birangiye.

Bivuze ko abafite amajwi menshi mu byiciro bitandukanye bari mu bazahabwa ibihembo cyane ko hazabaho n'akanama nkemurampaka kazatanga amanota.

Umuyobozi wa 'Inganji Performing Arts Awards', Kalinda Isaie yabwiye UKWEZI ko hari ibyiciro bizaba bifite ibihembo by'umuntu wakunzwe n'abantu hatagendewe ku manota atangwa n'akanama nkemurampaka.

Kalinda yatanze ingero zirimo nk'umukinnyi w'ikinamico w'umwaka ahatsinze Mukeshabatware, umukinnyi w'ikinamico w'umugore w'umwaka ahatsinze Maribori ndetse na Papa Sava watowe nk'umunyarwenya w'umwaka.

Yakomeje avuga ko hari ibindi byiciro bizaba ngombwa ko hitabazwa akanama nkemurampaka noneho ya majwi yo kuri internet nayo akifashishwa n'ako kanama mu kureba niba koko uwo muhanzi akwiye igihembo cy'uwahize abandi.

Mu cyiciro cy'abanyarwenya 'Acting Comedy Male', harimo abazwi cyane ariko uwitwa Niyitegeka Gratien uzwi ku mazina menshi arimo Papa Sava akomeje kubanikira dore ko amaze kugira amajwi 3339, mu gihe umukurikira ariwe Twahirwa Ravanelly afite amajwi 547.

Icyiciro cy'umukinnyi w'ikinamico kuri radio 'Theathre/Drama Radio Male actors', ukomeje guhiga abandi ni Mukeshabatware Disman uzwi nka Rutaganira mu ikinamico Musekeweya aho afite amajwi agera kuri 6306 mu gihe umukirikiye ari Tuyishime Jado Fils ufite 5682.

Muri icyo cyiciro ariko noneho mu bagore uwitwa INGABIRE Mimy Marthe (Maribori), amaze kwanikira abo bahatanye kuko afite amajwi 10423, akaba akurikiwe na Kayitesi Mediatrice (AGNES/URUNANA) ufite amajwi 10000.

Hari kandi icyiciro cy'abasizi/abanditsi b'imivugo kirimo uwitwa Gasizi ka Sinzi umaze kugira amajwi 10367, ukurikiwe na Tuyisenge Olivier ufite 9068.

Mu bari bahatanye mu cyiciro cy'itsinda ribyina gakondo 'Traditional Dance Troupes', harimo Urwiririza bafite amajwi 868 mu gihe bakurikirwa na Imena Cultural Troupe bafite 850.

Ababitegura ibi bihembo bya 'Inganji Performing Arts Awards' bavuga ko babitekereje ku nyuma yo kubona ko hari amarushanwa menshi mu Rwanda ashimira ndetse agahemba abakoze neza kurusha abandi mu byiciro bitandukanye by'ubuhanzi ariko bakabona abari muri iki gisata cy'ubuhanzi bukinwe badakunze gutekerezwaho.



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Mukeshabatware-Maribori-Papa-Sava-mu-bakomeje-kwanikira-abandi-mu-Inganji-Performing-Awards

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)