-
- Umuganda wo gutunganya icyo gishanga witabiriwe n'inzego zinyuranye z'ubuyobozi
Ni igishanga cyari cyararengewe ku buso bwa hegitari 79, aho cyagaburiraga imiryango isaga 500, ku ikubitiro imiryango 375 yimurwa muri icyo gishanga umushinga wo kugitunganya uhabwa ingabo z'igihugu.
Nyuma y'uko ibiza bije ari simusiga mu mpera z'umwaka wa 2019 abo baturage bakimurwa, umushinga wo gutunganya icyo gishanga wahise ushyirwa mu bikorwa, aho muri Gicurasi 2020 wari urangiye abaturage batangira guhinga.
Ubwo ingabo z'igihugu zatangiraga gutunganya icyo gishanga mu ntangiro za 2020, Maj Gen Andrew Kagame yabwiye abaturage ko ingabo zije kurwanya umutekano muke uterwa n'ibiza, abibutsa ko ikintu cyose kibangamira umudendezo w'abaturage ingabo ziba ziteguye kugihagarika.
-
- Ni uku byari byifashe mbere y'uko igishanga cya Mugogo gitunganywa
Yagize ati “Ibiza na byo ni umutekano muke ku banyagihugu, ntabwo umutekano muke tuwubonera gusa mu bacengezi, n'ibiza ni umutekano muke ni nayo mpamvu twe ingabo mutubona hano, iyo abaturage bagize umutekano muke twe nk'ingabo z'igihugu turatabara, iki kibazo tukijemo kandi kirakemuka vuba”.
Ibyari amarira ubu ni ibyishimo, aho abo baturage bavuga ko ibyo biza byari byarabasize iheruheru babura aho bahinga ubu bakaba bishimira ko bahinga bakeza.
Mu gutunganya icyo gishanga umubare munini w'abaturage bahawe akazi, ubu icyo gishanga kikaba cyaratangiye gukoreshwa aho abaturage bashimira Leta by'umwihariko ingabo z'igihugu zabagobotse muri icyo ibazo cy'ibiza cyari kibagwiriye.
-
- Akanyamuneza ni kose abaturage barejeje nyuma y'uko icyo gishanga gitunganyijwe bagahinga
Uwamahoro Béâtrice ati “Twabyakiriye neza kuba igishanga cyaratunganyijwe, amazi aturuka muri Nyabihu ni yo adusenyera, twari twarimutse ariko aho ingabo ziziye gutunganya iki gishanga, amazi yari yarakirengeye barayakamije ubu twaragarutse turahinga ibirayi bireze, ubu nta nzara”.
Irankunga Marcelline ati “Hano tuhafite imirima, twari twarimutse kubera amazi aho iki gishanga cyari cyararengewe, ariko aho ingabo ziziye zaragitunganyije baduha n'akazi ubu igishanga cyarongeye kiba cyiza turahinga, umukuru w'igihugu yaduhaye imbuto ubu turejeje turi kurya nta kibazo”.
-
- Nyuma yo gutunganya icyo gishanga abaturage bongeye guhinga
Ni umushinga wuzuye utwaye angana na miliyari imwe y'amafaranga y'u Rwanda, aho washyizwe mu bikorwa mu byiciro bibiri. Icyiciro cy'ibanze mu gutunganya imirima y'abaturage cyatwaye miliyoni 300, mu gihe icyiciro cyo gukumira inzira z'amazi cyatwaye miliyoni 700.
source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/musanze-barashimira-ingabo-z-igihugu-zabatunganyirije-igishanga