Musanze: Ijerekani y'inkari iragura 1,000 FRW #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abo baturage bamaze kubwirwa ko inkari ari imari ikomeye, baremeza ko ayo mahirwe bagiye uyabyaza umusaruro, aho bagiye kujya bakusanya inkari bakazifata neza kugira ngo bazikuremo amafaranga aho bemeza ko ari amahirwe abagwiriye.

Umwe muri bo ati “Twabonye isoko ry'inkari ndetse twatangiye kwishyurwa ni amahirwe akomeye tugize, urasoba wakuzuza ijerekani ukagenda bakaguha igihumbi cyawe, byaradutunguye batubwiye ko bagiye kutugurira inkari, ubu twakize byarangiye”.

Undi ati “Ni amahirwe akomeye kuri njye, kuko mu rugo turi batanu, mu minsi ibiri turi kuba twujuje ikijerekani bakadukubita inoti”.

Undi ati “Nta na gake kagomba gutakara iyi ni imari, urafata akadobo ugasobamo mu cyumweru kimwe ijerekani iri kuba yuzuye ahasigaye bakakwishyura”.

Abenshi muri abo baturage bavuga ko mubyo bari kwirinda ari ukwihagarika mu gasozi, ngo akenshi bari kuba bari mu rugo kugira ngo ni bakenera kwihagarika babikorere mu ngo zabo, hari n'abayobotse igikoma aho bemeza ko cyongera inkari kuwakinyweye.

Umugore umwe ati “Ni ukunywa igikoma cyinshi kugira ngo unyare cyane, none se waba uri kwishyurwa amafaranga ukanyanyagiza izo nkari? Ni imari ikomeye uruzuza ijerekani ukaba wizeye inoti y'igihumbi”.

Mugenzi we ati “Nta mpamvu yo gusoba mu ngo z'ahandi, iyo nkubwe ni ukwihangana nkazifunga kugeza ngeze iwanjye nkazinyara mu kadobo narangiza nkazisuka mu ijerekani yakuzura nkaba nizeye igihumbi ntavunitse”.

Kugeza ubu abaturage batangiye kugurisha, ndetse banatangiye gutegura imishinga bazakora mu gihe ubwo bucuruzi bw'inkari bukomeje nk'uko umwe muri bo ufite umushinga w'ubworozi bw'inkoko abivuga.

Agira ati “Mu kwezi mbona amajerekani ane y'inkari, urumva ko ibihumbi bine birimo inkoko, urumva nguze iyo nkoko igatera no mu kundi kwezi nkabona ibindi bihumbi bine urumva ko umushinga w'ubworozi watera imbere”.

Umushoramari witwa Tugiremungu Erneste washinze Kampani ishinzwe kugura izo nkari no kuzikoramo ifumbire, avuga ko izo nkari iyo zivanze n'amaganga y'ihene babivanga n'ibindi binyabutabire bigakora ifumbire nziza.

Yemeza ko yiteguye kugurira abaturage inkari zose zibonetse ati “Umuturage aruzuza ijerekani tukamuha igihumbi, ni inkari zivuye mu muryango uko waba umuze kose, zaba iz'umugabo zaba iz'umugore, umwana zose tuzifata nk'inkari kandi turabishyura neza”.

Hari impungenge z'uburyo izo nkari zikusanywa hirya no hino mu ngo zishobora kuba zateza ibibazo by'umwanda ndetse n'ubuzima bw'abaturage, ikirere n'ibidukikije bikaba byakwangirika.

Nibyo Bisengimana Janvier Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Cyuve aheraho avuga ko bagiye kwiga kuri icyo kibazo, hagamijwe Kureba uburyo zakusanywa bidateje umwanda wagira ingaruka ku buzima bw'abaturage no kubidukikije.

Yagize ati “Ni ukubanza gutekereza ngo izo nkari bazegeranya bate, isuku y'aho ziva, isuku y'uburyo bazijyana urumva ko cyaba ari ikibazo, icyo mbwira abaturage ni ukubanza gutekereza ku buzima kurusha amafaranga”.

Arongera ati “Ntekereza ko iyo bazibitse iminsi ibiri cyangwa itatu biba byabaye ikindi kintu gishobora kubangiza, kikangiza amatungo, ikirere, ibidukikije n'ibindi, ndabasaba ko baba babiretse tukabanza tukegera ababifitemo ubuhanga bigakorwaho ubushakashatsi, tukamenya ngo biramutse binakozwe byakorwa bite zakwegeranywa zite, noneho zagenda zite kugira ngo zigere aho zigomba kugera ntacyo zangije, bisaba ubuhanga bwinshi”.

Uruhande rw'abaturage bo baravuga ko hagize uwahagarika iryo soko ry'inkari yaba abakuye amata u munwa aho bari biboneye amafaranga abafasha mu iterambere hadasabwe imbaraga nyinshi.




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musanze-ijerekani-y-inkari-iragura-1-000-frw
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)