Musanze: Ingendo ntizemewe guhera saa moya z'ijoro, inama zihabera zahagaritswe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Ifoto y
Ifoto y'umujyi wa Musanze

Muri izo ngamba harimo kuba ingendo zibujijwe guhera saa moya z'ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo. Ni mu gihe ahandi mu gihugu ingendo zibujijwe guhera saa tatu z'ijoro.

Inama (meetings and conferences) Mu mujyi wa Musanze birabujijwe mu gihe cy'ibyumweru bitatu, uhereye ku itariki ya 15 Ukuboza 2020. Ahandi mu gihugu inama ziremewe ariko zikitabirwa na 30% by'ubushobozi bwo kwakira abantu bw'aho bateraniye.

Insengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa mu kwirinda COVID-19, zemerewe kwakira 30% by'ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu, inshuro imwe mu cyumweru. Ahandi mu gihugu ho insengero zemerewe kwakira 50% by'ubushobozi bwazo.

Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 30 i Musanze, ahandi imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 50.

Kanda HANO urebe imyanzuro yose y'Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere tariki 14 Ukuboza 2020.




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musanze-ingendo-ntizemewe-guhera-saa-moya-z-ijoro-inama-zihabera-zahagaritswe
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)