-
- Izo nkingi enye zishinze mu murima zizashyirwaho ipiloni igize umuyoboro w'amashanyarazi
Uyu muyoboro ureshya na kilometero 29 unyura mu mirenge itandukanye yo mu Karere ka Musanze na Nyabihu. Aho bagenda bawucisha byabaye ngombwa ko ahari inzu n'imirima by'abaturage basabwa kwimurwa, hagashingwa amapiloni manini azashyirwaho insinga z'amashanyarazi.
Umuturage wahoze afite inzu igasenywa kugira ngo aho yari yubatswe hashingwe ipiloni, yagize ati “Baje iwanjye barambwira bati mbere yo kukubarira agaciro k'inzu yawe banza uyivemo, kugira ngo tubanze tuhashyire iki gikorwa cya leta (kuhashinga ipiloni y'amashanyarazi) utegereze amafaranga yawe. Byabaye ngombwa ko njya gukodesha, ubu ubukode mbumazemo imyaka itatu aho mbayeho mu buzima bwo gupfundikanya, ariko noneho aho bigeze amafaranga nishyura inzu maze igihe ntayabona; singisinzira, n'ejo wakumva nyir'inzu ayinsohoyemo”.
Si abasabwe kuva mu mazu bari batuyemo gusa, kuko n'abafite imirima bahingagamo na bo basigaye bafite ingaruka. Umwe muri bo yagize ati “Imirima bayigezemo si ukurandura imyaka karahava! Hari aho basanze hahinze amasaka, ibishyimbo, urutoki, ibinyomoro n'indi myaka; ibyo byose byaranduwe batanategereje ko byera ngo byibuze tubanze kubisarura”.
Arakomeza ati “Bubatsemo inkingi z'amabeto, ubu ntitugihinga kuko ntacyo dusigaranye; bamwe muri twe bahindutse abashonji basabiriza kandi twari dufite aho twakubitaga isuka imiryango yacu igacuma iminsi. Byibuze n'iyo baba baratwishyuye tuba twaragiye kugura ahandi, abana bacu bakabona icyo barya na za mitiweli tukishyura. Leta ireke kudutererana kuko turi abana bayo”.
Umushinga wo gutunganya uyu muyoboro washowemo amafaranga akabakaba miliyari imwe y'u Rwanda yagenewe kwishyura ingurane z'abaturage bari bafite ibikorwa ahari kubakwa amapiloni muri utu turere twombi.
Muri ayo mafaranga, hamaze kwishyurwa agera kuri miliyoni 400 y'ingurane yahawe abaturage. Bivuze ko andi hafi miliyoni 600 atarashyikirizwa abo yagenewe kuko mu baturage bose uko ari 177 hamaze kwishyurwa abaturage 93 hakaba hasigaye abagera kuri 84.
Umuyobozi wa Sosiyete y'u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) ishami rya Musanze Nsabimana Joél Elvis, avuga ko gutinda kwishyura aba baturage byatewe n'uko hari abataratanze imyirondoro yuzuye, bituma hamwe kubishyura bidindira. Ariko ngo iki kigo kiri gukorana n'inzego z'ibanze, kugira ngo ahagiye hagaragara ibyo bibazo bikosorwe bishyurwe.
Yagize ati “Ni byo koko aho uwo muyoboro wanyuze hari ibikorwa byari bihari byahakuwe. Urugero niba umuyoboro ugomba guca hejuru y'inzu y'umuturage; icyo gihe ntabwo twareka ngo uwo muntu akomeze kuhatura kuko byaba ari ugushyira ubuzima bwe mu kaga.
Mu kwishyura twahereye ku bantu bigaragara ko bagomba kwimurwa byihuse cyane cyane abo amazu yabo yagombaga gusenywa, ariko n'abandi batarishyurwa biri mu nzira ya vuba cyane, keretse abatujuje ibyangombwa bagiye bagaragara, ubu turi gukorana n'imirenge, kugira ngo bikosorwe, buzuze ibisabwa byose bishyurwe. Ibi turabizeza ko mu gihe cya vuba cyane bizaba byakemutse”.
Nsabimana yongeraho ko umuyoboro uri gutunganywa mu gihe uzaba wuzuye uzongera ingufu z'umuriro w'amashanyarazi, bigabanye ikibazo cy'ibura rya hato na hato ryayo mu turere dutandukanye.
Gusa nanone ku ruhande rw'abaturage, bakifuza ko imishinga nk'iyi yakagombye kujya igezwa iwabo izana igisubizo kirambye aho kubasubiza inyuma; kuko nk'ubu iyo mirima batagihinga, n'amazu yabo bahoze batuyemo, bagasabwa kuyavamo, bikaba ngombwa ko bisanga mu bukode; gutinda kubibahera ingurane byabasubije inyuma, ku buryo n'aho ayo mafararanga bayishyurwa, bisa n'aho bazaba bari gutangirira kuri zeru, nyamara mbere bari babayeho neza.
source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musanze-nyabihu-barishyuza-miliyoni-600-kubera-ibyangijwe-n-ikorwa-ry-umuyoboro-w-amashanyarazi