Musanze : Umukecuru yishwe urw'agashinyaguro, harakekwa umwuzukuru we #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abaturage babonye umurambo wa nyakwigendera ubwo wari umaze gukurwa mu musarane bavuze ko byagaragaraga ko yishwe amaze kunigwa kuko bari bamuhambiriyeho ingutiya ndetse n'uburangiti bigaragara ko aribyo bakoresheje bamuniga.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ukuboza 2020, nibwo umwe mu baturanyi b'uyu mukecuru yaje kureba asanga harafunze kandi hamaze iminsi hameze nk'aho nta muntu uhari.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Musanze, Dushimire Jean yabwiye UKWEZI ko bahageze basanga uyu mukecuru yarishwe akajugunywa mu bwiherero.

Ati 'Twakomeje guperereza, baduhaye amakuru ko uwamwishe ari umwuzukuru we witwa Gasaza, kugeza ubu yabuze, ntabwo ahari turi kumushakisha ariko hari abandi bantu babanaga nawe nibo tumaze gufata.'

Gitifu avuga ko amakuru yatanzwe n'abaturage ari uko uyu muhungu yamujije imitungo ari naho yahereye asaba urubyiruko gukura amaboko mu mufuka bagakora aho kurarikira iby'ababyeyi babo.

Reba ikiganiro ikinyamakuru UKWEZI cyagiranye n'abaturage ndetse n'ubuyobozi..



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Musanze-Umukecuru-yishwe-urw-agashinyaguro-harakekwa-umwuzukuru-we

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)