-
- Musenyeri Mbonyintege Smaragde avuga ko kwizihiriza Noheli mu ngo ntacyo bigabanya ku myemerere isanzwe y'umukirisitu mwiza
Musenyeri Smaragde asaba abakirisitu kwitegura mu mitima yabo kandi bagashyira umutima hamwe bakibaza icyo Yezu Kirisitu abamariye bagahimbaza Noheli mu bushobozi bushoboka kandi ntacyo byahungabanya ku myemerere n'ubwo batari hamwe mu Kiliziya.
Umushumba wa Diosezi ya Kabgayi avuga ko Kiliziya Gatolika yiteguye neza kwizihiza Noheli ariko imyiteguro ikaba yabaye mu buryo budasanzwe burimo no kuba hari imwe mu mihango yabaga itazaba harimo nko gutanga amasakaramentu yo kubatizwa no guhabwa ukarisitiya.
Avuga ko kuri Noheli misa isanzwe iba ariko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19 abandi baturage bakaba basabwa kwizihiza Noheli basengera mu ngo zabo no mu miryango y'Abihayimana.
Agira ati, “Turasaba ko buri mukirisitu atabura mu guhimbaza Noheli ni igihe buri wese akwiye kuzirikana icyo Yezu Kirisitu amumariye, akabitekerezaho mu mutima we, ntabwo turibuge hanze ngo twishimire Noheli kuko tugomba kubahiriza amabwiriza ariko turizihiza Noheli mu mitima yacu dusenga kandi kuri Noheli misa isanzwe izaba abakirisitu bahimbaze Noheli”.
Musenyeri Smaragde avuga ko mu myemerere y'umuntu guhimbaza Noheli bidasaba gusa kubikorera mu materaniro ahubwo ibyiza ari ukubasha kwiyumvisha impamvu yo kuyizihiza hanyuma ugakorera umunsi mukuru iwawe kuko n'ubwo hari icyorezo hazabaho no gukurikirana ubutumwa mu bitangazamakuru bitanduanye.
Hagati aho abakirisitu mu miryango remezo itandukanye bari gukusanya ituro risanzwe rya Noheli aho batanga amafaranga ku bushobozi bwa buri wese hanyuma rikazashyikirizwa kiliziya mu misa ya Noheli n'uhagararirye umuryango remezo.
Abakirisitu bavuga ko n'ubwo hariho ubukene, gahunda yo gutanga ituro rya Noheli idahagarara, bakaritanga mu bushobozi bafite kugira ngo imirimo isanzwe ikorwa mu kiliziya idahagarara.
source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musenyeri-mbonyintege-abakirisitu-bizihirize-noheli-mu-miryango-yabo-birinda-covid-19