Nakiriwe mu Rwanda nk'ugeze iwabo - Mussa Muhamed uri mu bavuye muri Libya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki gikorwa giteganywa n'amasezerano ya "Emergency Transit Mechanism - ETM”, agamije gucumbikira impunzi mu gihe gito, yasinywe hagati ya Guverinoma y'u Rwanda, n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), ndetse n'Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU).

Uwitwa Mussa Muhamed wabaga muri Libya ariko akomoka muri Sudani, ari muri bake bashobora kuvuga Icyongereza, akaba yabwiye Kigali today ko yageze mu Rwanda akumva atekanye.

Ati" Mvuye ahantu habi, igihe nari ngeze hano numvise nakiriwe nk'ugeze iwabo, ndacyashakisha ahantu heza natura ariko n'u Rwanda ndarukunda kuko narumenye ko rwavuye mu ntambara ubu rukaba rufite amahoro, ndarukunda rero".

Ahagana saa ine z'ijoro ni bwo izi mpunzi n'abasaba ubuhunzi biganjemo abasore n'inkumi bari bageze ku kibuga cy'indege cya Kigali, babanza gukorerwa ibizamini bya Covid-19 mbere yo kurira imodoka zibajyana kuba bacumbitse muri Hoteli la Palisse i Nyamata mu karere ka Bugesera.

Aba baturage bava muri Libya, igihugu cyashegeshwe n'intambara kuva muri 2011, bazasanga abandi mu nkambi y'agateganyo ya Gashora iri muri ako karere ka Bugesera.

Mu bamaze kwakirwa mu Rwanda hari abo ibihugu by'i Burayi na Amerika bimaze kwemera guha ubuhungiro, barimo 131 bagiye muri Suwede, 23 bagiye muri Canada, 46 bagiye muri Norvège, abandi batanu bakaba barakiriwe n'u Bufaransa.




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nakiriwe-mu-rwanda-nk-ugeze-iwabo-mussa-muhamed-uri-mu-bavuye-muri-libya
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)