Israel Mbonyi ati:''Mu by'ukuri njyewe nari mfite passion/umuhamagaro wo kuvuga ubutumwa numvaga nshaka gutambutsa message y'ihumure''. Yakomeje abwira Inyarwanda.com ko yashakaga gutanga ihumure abinyujije mu ndirimbo ze. Byagiye bivugwa kenshi cyane ko muri gospel nta mafaranga abamo ku buryo abahanzi benshi bari abahanga muri uwo muziki bagiye bawureka bajya gukora umuziki usanzwe.Â
Urugero mwibuke ko Mani Martin yakoraga umuziki wa Gospel ariko aza kuwureka ajya mu muziki usanzwe kubera ko nta mafaranga yabagamo. Ubu rero siko bikimeze kuko muri Gospel harimo akantu. Mbonyi ati:''Natangiye nziko nta mafaranga nzakuramo sinajyaga ntekereza ko nanahembwa naririmbye gusa kuko nari mfite umutima ukunze none rero byaje gucamo''.
Israel Mbonyi afatwa nka nimero ya mbere muri Gospel mu Rwanda
Israel Mbonyi avuga ko n'ubwo umwaka wa 2020 utari woroshye ariko we yakoze ibishoboka ibindi Imana niyo ibyikorera. Ati:''Nakoze indi album muri 'Guma mu rugo' n'ubwo itararangira ibindi ni Imana ibyikorera''.
Israel Mbonyi avuga ko kera Gospel itahabwaga agaciro none ubu isigaye yubashywe
Israel Mbonyi avuga ko atari we muririmbyi wa Gospel uhari kuko hari abandi benshi kandi bashoboye akaba asaba abantu kubakunda cyane ndetse ko muri rusange Gospel ikwiriye kongera gusakara mu mitima ya benshi. Muri Isango na Muzika Awards Israel Mbonyi ni we wegukanye igihembo cya 'Best Gospel Artist 2020'.