'Njye ndiba pe!' Umukwabu wafashe abajura biyemerera ko bayogoje abaturage i Huye - IGIHE.com #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri uyu mukwabu, ubuyobozi bwafashe abantu 23 bagaragaye muri ibyo bikorwa, barimo abakobwa bemera ko bijanditse mu bikorwa by'ubwambuzi ndetse n'abandi bemera ko ari abajura ariko bifuza kubireka.

Mu kiganiro na IGIHE, bamwe mu bafatiwe muri ibi bikorwa twaganiriye batubwiye ko bashaka kubireka kuko ntacyo bibamariye kandi bishobora kubagiraho ingaruka zirimo no gufatirwa ibihano n'amategeko.

Umwe mu bajura utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati 'Ndabyemera ndiba pe. Niba imyenda n'amabase n'amatelefone, tukabigurisha abandi. Ni ukugenda nyine turunguruka tureba. Nta kamaro bimariye n'ubundi nari narabivuyemo, sinzi uko nabisubiyemo.'

Undi wemera ko akora uburaya yavuze ko yiteguye kubureka. Ati 'Njyewe ndashaka kureka uburaya nkashaka ikintu nkora.'

Bamwe mu baherutse kwibwa ibikoresho bitandukanye bavuga ko bishimiye igikorwa cyakozwe cyo gushakisha ababahungabanyiriza umutekano.

Ntakirutimana Jena Claude ati 'Nasize ibintu hanze ngiye ku muhanda, ngarutse nsanga barabitwaye ndetse n'ibyari biri mu nzu ndabibura. Ibyo nabuze ni imyenda, amashuka, inkweto, matola n'igikapu cyarimo ibindi bintu.'

Undi musore avuga ko hari abakobwa basigaye bafite andi mayeri yo kwiba, ku buryo bafatanya n'abagabo maze bagacucura umuntu mu buryo butamenyerewe.

Yasobanuye ibyamubayeho, avuga ko rimwe yaparitse igare umukobwa akamwambura telefone ariko ari gukorana n'abandi bagabo. Yagize ati 'Nkimara guparika igare, indaya yaraje inyambura telefone ngo 'wowe wanteye inda nyikuramo' [ubwo] aba arayijugunye maze uwitwa ngo ni umugabo we arayifata ariruka.'

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Tumba, Migabo Vital, yavuze ko bafite intego yo guca ubujura, urugomo n'uburaya mu Murenge ayoboye, agira inama ababikora kubireka bagashaka ibindi byiza bakora.

Yagize ati 'Ni ukugira ngo dukumire ibyaha bitaraba. Hari ibyiciro twigishije turabarekura barataha ariko hari n'abandi bagiye kujyanwa ahandi kugira ngo abakekwaho ibyaha abo babikoreye babashinje, abandi nabo bigishwe mu gihe gito bagaruke mu muryango Nyarwanda.'

Hashize igihe abatuye mu Murenge wa Tumba bataka kwibwa ibikoresho byo mu rugo birimo iby'isuku, imyenda n'ibindi. Muri uyu Murenge kandi hashize iminsi hagaragara urugomo rw'abatega abantu bakabambura ibyabo.

Uyu mukwabu wafatiwemo abantu 23 bakora ubujura, urugomo n'uburaya mu Murenge wa Tumba wo mu karere ka Huye
Ubuyobozi bw'Umurenge wa Tumba bugira abantu inama yo kureka ibikorwa bihungabanya umutekano



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/njye-ndiba-pe-umukwabu-wafashe-abajura-biyemerera-ko-bayogoje-abaturage-i-huye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)