NEC yasobanuye impamvu ingengabihe y'amatora y'inzego z'ibanze yahindutse #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Charles Munyaneza avuga ko amatora yigijweyo ngo barebe uko icyorezo cya Covid-19 kigenda kimera
Charles Munyaneza avuga ko amatora yigijweyo ngo barebe uko icyorezo cya Covid-19 kigenda kimera

Ibyo ni ibitangazwa n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Charles Munyaneza, akavuga ko nubwo ari uko bimeze izo mpinduka nta kintu kinini zitwara kuri gahunda y'amatora yari yatangajwe, cyane ko atari byose byahindutse.

Mu nkuru Kigali Today yaherukaga gutangaza, hari harimo ko amatora y'inzego z'ibanze yagombaga gutangira tariki 6 Gashyantare 2021, ariko si ko biri kubera izo mpinduka nk'uko Munyaneza abisobanura.

Agira ati “Ubundi amatora yagombaga gutangira ku itariki ya 6 Gashyantare 2021, ni ukuvuga ayo ku rwego rw'imidugudu n'utugari na ho andi akaba ku itariki 22 Gashyantare 2021. Ariko ubu muri gahunda nshya twatanze, amatora yagombaga kuba ku itariki 6 Gashyantare azaba ku itariki 20 Gashyantare 2021, twihaye icyo gihe ngo turebe uko icyorezo cya Covid-19 kigenda gifata intera, tunabone umwanya wo gukangurira abaturage amabwiriza yo kwirinda”.

Ati “Icyakora amatora yagombaga kuba ku itariki 22 Gashyantare 2021 ari yo avamo abajyanama b'uturere, yo ntacyo twigeze tuyahinduraho azaguma ku itariki yayo”.

Yongeraho ko nta kintu kinini kizahinduka kuko byari biteganyijwe ko uturere tuzaba dufite nyobozi ku 1 Werurwe ariko ngo n'ubundi zizaba zabonetse ku ya 5 Werurwe 2021.

Uwo muyobozi avuga kandi ko bibaye ngombwa ko ayo matora yakongera kwigizwayo, Abanyamabanga Nshingwabikorwa ku nzego zose ari bo bazakomeza kuyobora, kuko za nyobozi zo zigomba kuba zavuyeho.

Ati “Ubundi manda y'abayobozi itangira igihe abayobozi bandi barahiriye, abariho ubu bagombye guhagarika imirimo mbere yo gutangira kwakira kandidatire, ahari Njyanama Abanyamabanga Nshingwabikorwa ni bo basigara bayobora kugera abandi bayobozi batowe. Nta kizapfa rero nubwo amatora yakomeza kwisunika, cyane ko Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu na yo iba ibikurikirana, twareba icyakorwa”.

Ati “Ariko tubona amatora ashobora kuba kuri ariya matariki kuko nubwo icyorezo gihari, tugomba no kureba ku miyoborere y'abaturage kubera ko abo bayobozi batorwa bafite uruhare runini mu gukangurira abaturage kwirinda icyo cyorezo. Bivuze ko icyorezo gihari ariko n'ubuzima bw'igihugu bugomba gukomeza, byose ni ukubishyira ku munzani”.

Munyaneza avuga kandi ko ku rwego rw'uturere tugize Umujyi wa Kigali ndetse n'wo Mujyi ubwawo nta matora azaba muri icyo gihe kuko haherutse kuba impinduka, abayobozi bahari bakaba bafite manda y'imyaka itanu. Ikizakorwa muri utwo turere ngo ni ugutora za Njyana kuva ku rwego rw'umudugudu kugeza ku rwego rw'umurenge, amatora agahagararira aho.

Ingengo y'imari yateganyijwe y'ayo matora ingana na miliyari eshatu na miliyoni 300 z'Amafaranga y'u Rwanda, gusa ngo kubera ibikoresho byo kwirinda Covid-19 bizakenerwa mu gihe cy'amatora, NEC ngo irimo kuvugana n'inzego zibishinzwe kugira ngo iyo ngengo y'imari ibe yakongerwa.




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nec-yasobanuye-impamvu-ingengabihe-y-amatora-y-inzego-z-ibanze-yahindutse
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)