Ngoma: Gare yari ihari yasenywe, hagiye kubakwa inshya ya miliyari 1,8 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni gare izatwara amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari imwe na miliyoni 800 Frw, ikaba izubakwa na Sosiyete Jali Investments imenyerewe mu kubaka ibikorwa remezo bitandukanye mu Rwanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngoma, Kanayoge Alex, yabwiye IGIHE ko icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga kitezwe kurangira mu mezi abiri kikazaba kigizwe na parking y’imodoka.

Yagize ati “Nibyo koko gare yari ihari twarayisenye tuyimurira aho bita ku Karutaneshwa, hariya yari isanzwe hagiye kubakwa na Sosiyete yitwa Jali Investments. Baratangira kuhubaka gare igezweho muri uku kwezi kwa Mbere, turateganya ko mu mezi abiri igice cya mbere kizaba cyarangiye imodoka zagarutse gukoreramo.”

Yakomeje avuga ko nyuma yo kurangiza igice cya mbere bazakurikizaho icya kabiri kizaba kigizwe n’inzu igeretse rimwe izakorerwamo ubucuruzi, ikazaba iriho imiryango imwe ireba imbere muri gare n’indi ireba hanze.

Ati “Imiryango myinshi izakorerwamo ubucuruzi indi ibe ibiro, hazaba harimo kandi restaurants, ikinamba, igaraje n’ibindi nkenerwa byose bizatuma iba gare nziza ijyanye n’igihe.”

Gitifu Kanayoge yavuze ko umushinga wo kubaka gare nziza n’ibindi bijyanye nayo wose hamwe uzatwara miliyari 1,8 Frw, bakaba biteze ko umwaka utaha uzarangira n’ibindi byose byarangiye ku buryo abazasura akarere bazabona impinduka.

Akarere ka Ngoma ni kamwe mu turimo gushyirwamo ibikorwa remezo bitandukanye mu rwego rwo kuzamura umujyi wako umaze imyaka myinshi ariko nta mpinduka, hujujwe hoteli nziza ijyanye n’igihe yatwaye arenga miliyari eshatu, huzuzwa stade yakira abantu 3500 bicaye neza, iyi ikaba iri muri eshatu Perezida Kagame yemereye abatuge bo mu Ntara y’Iburasirazuba.

Hagiye no kubakwa umuhanda uhuza Akarere ka Ngoma na Bugesera ukambuka ukagera mu Karere ka Nyanza, abagize urugaga rw’abikorera kandi barateganya kuhubaka inzu y’ubucuruzi ifite agaciro ka miliyoni 500 Frw bakaba baramaze kugura ikibanza aho bagishakisha ubushobozi.

Abaturage batuye muri aka karere bavuga ko urebye ibikorwa remezo leta iri kuhubaka bihagije kugira ngo habe umujyi mwiza ariko ngo bitewe n’imiterere y’umujyi w’ako isa naho ituma hatagaragara neza bikigoye kugira ngo umujyi waho utere imbere ugaragare neza.

Kuri ubu ahari hubatse Gare ya Ngoma hasenywe kugira ngo imirimo yo kuhubaka igezweho itangire



source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngoma-gare-yari-ihari-yasenywe-hagiye-kubakwa-inshya-ya-miliyari-1-8-frw
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)