Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero Ndayambaje Godefroid avuga ko ubwo abo banyamabanga nshingwabikorwa bafatwaga hari hagamijwe gukurikiranwaho ibyaha bakekwagaho, naho gusimbuzwa abandi bikaba biteganywa n'amategeko.
Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero yabwiye Kigali Today ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 10 Ukuboza 2020 ko na we ataramenya amakuru neza y'irekurwa ry'abo banyamabanga nshingwabikorwa, ariko ko byose byakozwe mu butabera kandi abaturage bakwiye kumva ko ibyakozwe byaciye mu kuri k'ubutabera.
Agira ati “Nibwira ko byose byakozwe mu butabera bwuzuye, ntabwo ndamenya amakuru neza ariko ubutabera ni bwo buba bwakoze akazi kabwo, kuba barasimbujwe mu mirimo ntabwo umuntu ari kamara iyo adahari undi aba akora kandi byose amategeko arabiteganya”.
Yongeraho ati “Ubutabera burigenga nta wundi ukwiye kujya iruhande rw'ubutabera. Yaba kuba hari ababasimbuye amategeko arabiteganya kuko iyo umuntu adahari imirimo y'Abanyarwanda ntiyahagarara, naho kuba bazasubira mu kazi na byo hari icyo amategeko ateganya”.
Ubwo abo bayobozi bafungwagwa umuyobozi w'Akarere ka Ngororero yavuze ko umunyamabanga nshingwabikowa w'Umurenge wa Sovu akurikiranyweho kuba amafaranga yagombaga kubakira abaturage batishoboye basenyewe n'ibiza atarakoreshejwe icyo gikorwa.
Naho umunyamabanga nshingwbaikorwa w'Umurenge wa Kavumu akaba yari akurikiranyweho ibyaha birimo gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n'amategeko muri gahunda yo kubaka inyubako zitandukanye z'amashuri, aho abaturage batwaye amabuye n'umucanga ariko hakishyurwa rwiyemezamirimo.
Mu Murenge wa Bwira na ho hari hakurikiranwe umukozi ushinzwe imibereho myiza y'abaturage ukekwaho gukoresha nabi amafaranga yari agenewe gutera inkunga abakobwa babyariye iwabo, uwo we akaba yakomeje gukurikiranwa afunzwe mu gihe umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge yahagaritswe amezi atatu ku mirimo.
Ubuyobozi bw'akarere bwavuze ko nta kindi cyari kihishe inyuma y'ifungwa ry'abo bakozi barimo n'abanyamabanga nshingwabikorwa b'utugari twose two mu Murenge wa Sovu, ahubwo ko byakozwe mu rwego rwo kubazwa inshingano.
source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ngororero-ba-gitifu-b-imirenge-bari-bafunzwe-bafunguwe-baramaze-gusimbuzwa-abandi