Ni muri urwo rwego tariki 1 Ukuboza 2020, hahembwe uturere twagize amanota ya mbere mu isuzuma ryakozwe hashingiwe ku iteganyabikorwa ry'uturere ry'umwaka wa 2019-2020 na raporo z'ibikorwa, igenzura ku iyubahirizwa ry'amahame y'ubumwe n'ubwiyunge, n'uburyo abaturage babona ibibakorerwa mu karere biranga ubumwe n'ubwiyunge, nk'uko bigaragara muri raporo ya Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge.
Hashingiwe ku byavuye mu isuzuma rya Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge bigaragarira mu manota, uturere twashyizwe mu byiciro bitatu ku buryo bukurikira: icyiciro cya mbere : 88-80% (Uturere 11), icyiciro cya kabiri:79-70% (uturere 18), ndetse n'icyiciro cya gatatu:69-60% (Akarere 1).
Nk'uko bigaragara ku rutonde rwakozwe na Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge, Akarere kabaye aka mbere muri iryo suzuma ni Akarere ka Kirehe naho akabaye aka nyuma ni Akarere ka Muhanga.
Gusa ibyo ngo ntibivuze ko muri ako Karere (Muhanga) ubumwe n'ubwiyunge buri hasi, cyangwa se bukaba buri hejuru mu Karere kabaye aka mbere (Kirehe), ahubwo ngo ni uko uturere turushanwa mu gushyira mu bikorwa ibyo tuba twarahize no gutanga raporo yabyo, nk'uko bisobanurwa na Nambaje Alice ushinzwe itumanaho no guhuza inzego muri Komisiyo y'Igihugu y'bumwe n'Ubwiyunge.
Kuri buri ngingo muri izo eshatu z'ingenzi zishingirwaho mu isuzuma, hagiye hakubiyemo ibintu bitandukanye birebwaho. Nko ku ngingo ya mbere y'iteganyabikorwa ry'uturere, harebwa uburyo ibikorwa by'ubumwe n'ubwiyunge bigaragara mu iteganyabikorwa ry'akarere.
Hakarebwa ishyirwamu bikorwa ry'ibikorwa byateganyijwe ari byo isanamitima, gusubiza mu buzima busanzwe/kwinjiza mu mibanire myiza abafungurwa barangije igihano cy'icyaha cya Jenoside, n'Abanyarwanda batahuka bava hanze mu bice birimo abakigoswe n'amacakubiri n'ingengabitekerezo ya Jenoside.
Harimo kandi gutoza ababyiruka umuco w'amahoro, gukurikirana uko amahame y'ubumwe n'ubwiyunge yubahirizwa mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, gusuzuma ko imirenge ishyira mu bikorwa gahunda zishimangira ubumwe n'ubwiyunge n'ibindi.
Ku ngingo ya kabiri ijyanye no kureba iyubahirizwa ry'amahame y'ubumwe n'ubwiyunge, harebwe ibintu bine bibangamiye ubumwe n'ubwiyunge byagaragaye mu turere.
Muri byo harimo kwironda gushingiye ku byiswe amoko mu gihe cy'amateka y'amacakubiri mu Rwanda (Abahutu, Abatutsi, Abatwa), kwironda gushingiye aho bakomoka, itonesha rishingiye ku byiswe amoko mu gihe cy'amateka y'amacakubiri mu Rwanda (Abahutu, Abatutsi, Abatwa), ndetse n'itonesha rishingiye ku ho bakomoka.
Ku ngingo ya gatatu, uko abaturage babona ibibakorerwa biranga ubumwe n'ubwiyunge, harebwe uko abaturage babona ko hari ibikorwa biteza imbere ubumwe n'ubwiyunge aho batuye, uko abaturage bishimira gahunda y'imiturire, ubworoherane n'ubusabane n'ibindi.
source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ni-ibiki-bigenderwaho-mu-gutanga-amanota-mu-mihigo-y-ubumwe-n-ubwiyunge