Ni iki dukwiye kwigira ku mugani w'igiti cy'umutini? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari umugani wo muri Bibiliya uvuga uburyo Yesu yavumye igiti cy'umutini, uyu mugani uboneka mu butumwa bwiza bwanditswe na Matayo 24, Luka 13. Yesu yigishaga abisiraheli akoresheje imvugo ishushanyinyije cyane cyane zijyanye n'ubuhinzi kandi akabihuza kugira ngo abamuteze amatwi babyumve.

Umugani w'igiti cy'umutini ni mugufi ariko Yesu nta hantu bagaragaza yigeze awusobanura muri Bibiliya. N'ubwo ari mugufi ariko ushobora gukomerera abawumva no kuwuhuza n'ubuzima bwa gikristo.

Ese uyu mugani usobanura iki, ni iki abakristo bashobora kuwigira ho?

Kandi abacira umugani ati:"Hari ho umuntu wateye umutini mu ruzabibu rwe, bukeye araza awushakaho imbuto arazibura. Abwira umuhinzi ati:"Dore uyu mwaka ni uwa gatatu, nza gushaka imbuto kuri uyu mutini sinzibone. Uwuce urakomeza kunyunyuriza iki ubutaka?" Nawe aramusubiza ati:"Databuja uwureke na wo nywuhingire, nywufumbire, ahari hanyuma wakwera imbuto. Icyakora nutera uzawuce". Luka 13:6-9

Ese uyu mugani usobanuye iki?

Uyu mugani uganisha kuri Israel, muri uyu mugani, Imana ni umuntu, igiti cy'umutini ni Israel, naho umurima w'uruzabibu ni isi. Imana yashyize igiti cy'umutini mu isi igitegerejeho imbuto. Imana yaje gushaka imbuto ku bizera irazibura, imbuto zivugwa hano ni ukwihana ukizera. Yesu arimo gushaka ko abisiraheli mbere y'urubanza rwa nyuma.

Igihe cy'imyaka itatu uyu mugani werekana ko Iraheli izahabwa igihe gihagije cyo kwihana mbere y'igihe cy'urubanza. Nyuma y'igihe cy'imyaka itatu, Yesu azavuga ati "Mugiteme" Ubwo igihe cy'urubanza kizaba kigeze, Yesu ntiyiteguye kwereka imbabazi abanze kwihana.

Icyakora hari uhora asabira Israheli, asaba ngo Israheli ihabwe amahirwe yo kongererwa igihe cyo kwihana.

Urebye uburyo uyu mugani ushyizwe hamwe, ntabwo bigaragara ko hari ibyiringiro byinshi by'igihe kirekire cy'ubuntu kuri Isiraheli. Bigaragara ko Yesu ateganya ko Isiraheli izakomeza kwinangira ntiyihane. N'ubwo hari amahirwe y'inyongera, Isiraheli izacibwa.

N'ubwo Israel yatoranyijwe n'Imana, hatabayeho kwihana no kwizera Yesu, ntibazabasha guhunga gucibwaho iteka.

Dore amasomo atatu abakristo muri iki gihe bashobora kwigira ku mugani w'igiti cy'umutini:

1.Ubuntu burambye bw'Imana

Isomo rimwe ry'ingenzi tugomba gusobanukirwa mu migani y'igiti cy'umutini ni ko ubuntu bwImana buramba, hatitaweho ko abantu babikwiye cyangwa batabikwiye. Umugabo uri muri wa mugani ntabwo yiteguye gutema igiti cy'umutini kitagira imbuto. Ariko, mugihe igiti gisabiwe n'umuhinzi, umugabo ahitamo kugiha anadi amahirwe kugira ngo cyere imbuto.

Muri uyu mugani, Yesu yahisemo guha ubwoko bwa Isiraheli amahirwe yo kwihana no kumwizera. Abaha ubuntu, nubwo bitari bikwiye. Iki ni ikintu cy'ingenzi cyibutsa Ubumana bwayo.Ni Imana igira ubuntu, igira imbabazi. Ntabwo Ishishikajwe no kwerekana uburakari no kurimbura abantu. Ishishikajwe no kwerekana ubuntu no kwemerera ibiremwa byayo ikunda kuyizera. Niba ubwoko bwa Isiraheli butera imbuto, buzacirwa urubanza uko bikwiye. Ariko, mbere yo kugera kuri iyo ngingo, Imana ibaha ubuntu kandi ibemerera andi mahirwe yo kwihana.

2. Kwizera ni urubuto

Umugabo n'umuhinzi mu mugani w'igiti cy'umutini barashaka imbuto ku giti. Ni izihe mbuto Yesu arimo gushaka? Arashaka kwizera. Benshi mu Bisiraheli, muri kiriya gihe no muri iki gihe, bizera ko bakiri ubwoko bw'Imana n'ubwo bahakana bashikamye ubwami bwa Yesu.

Yesu ntabwo ari gushaka ko abisiraheli bakomeza gukurikiza amategeko ya Mose nk'uko babigenzaga mu myaka ibihumbi. Yesu Yongeye kugirana isezerano rishya n'abantu be, kandi abasaba kumwizera. Imbuto Yesu arimo gushaka ku bwoko bwa Israel ni ukumwizera nk'Umukiza wabo na Mesiya.

3. Gukenera kwihana

Ni gute umuntu yagera ku kwizera Yesu? Intambwe ya mbere ni ukwerekana kwihana no kwicisha bugufi imbere ya Kristo. Hariho benshi bavuga ko bizera Kristo. Hariho benshi bavuga ko ari abera kandi bubaha Imana. Hariho benshi bavuga ko bavutse ubwa kabiri. Ariko udafite kwihana nyakuri, ntiwaba umwe mu bavutse ubwa kabiri bagakurikira Yesu.

Metanoia (ijambo ry'Ikigereki risobanura kwihana). Ijambo risobanura "Guhindura inzira z'umuntu." Biroroshye ko umuntu agaragaza ko yavutse ubwa kabiri nyamara atari byo. Ese imibereho yabo yaba imeze nk'uko yari imeze mbere y'uko bavuga ko bizera Yesu? Ese aba bantu berekanye impinduka zikomeye mu mico n'imyitwarire yabo? Niba atari uko bimeze biba bigaragaza ko nta kwihana nyakuri kwabaye.

Kwihana Yesu yifuza ku bayoboke be ni ukwemera icyaha gukurikirwa no guhinduka kugaragara mu buryo umuntu abaho. Kwihana ni gihamya yo kwizera Yesu nyakuri, kandi ni cyo asaba abantu bose bavuga ko bizera izina rye.

Muri macye umugani w'igiti cy'umutini utwigishije ko twahawe igihe gihagije cyo kwera imbuto ndetse twongererwaho n'ikindi kugira ngo tubashe kwizera Yesu. Mubyukuri umuntu uvuga ko yizera Yesu, ajye abanza amenye ko yihannye by'ukuri, Yesu ntashaka ko tumwizera mu magambo gusa, ahubwo tugomba kubanza kwihana by'ukuri.

Source:crosswalk.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ni-iki-dushobora-kwigira-ku-mugani-w-igiti-cy-umutini.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)