Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Ukuboza 2020, muri Nigeria haravugwa amakuru ko abanyeshuri babarirwa mu magana baburiwe irengero nyuma yuko abagabo bitwaje imbunda bateye ku ishuri ryisumbuye ryo mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw' icyo gihugu.
Abagabye icyo gitero bahageze bari kuri za moto batangira kurasa hejuru, bituma abantu bahunga, nkuko ababibonye babivuze. Bagabye igitero ku ishuri ryisumbuye rya leta ryigisha ubumenyi bwa siyansi â" bivugwa ko ribamo abanyeshuri barenga 800 â" muri leta ya Katsina ku mugoroba wo ku wa gatanu.
Igisirikare kirwanira ku butaka cya Nigeria ndetse n'ikirwanira mu kirere kiri gufasha mu gushakisha ababuriwe irengero.
Ku wa gatandatu, igisirikare cyavuze ko cyabonye aho abagabo bitwaje imbunda bihishe mu ishyamba ndetse kirasana na bo.
Ntibiramenyekana icyabivuyemo, gusa abategetsi bavuze ko nta makuru y'abanyeshuri bakomeretse bamenye.
Abatuye hafi y'iryo shuri ry'abahungu biga bacumbikirwa mu kigo ryo mu karere ka Kankara, babwiye BBC ko bumvise amasasu hafi saa tanu z'ijoro (23h) ku isaha yaho ku wa gatanu, kandi ko igitero cyamaze igihe kirenga isaha imwe.
Abashinzwe umutekano kuri iryo shuri bashoboye gusubiza inyuma bamwe mu bari bateye, mbere yuko abapolisi bahagera baje kubunganira, nkuko abategetsi babivuze.
Mu itangazo yasohoye kuri uyu wa gatandatu, polisi yavuze ko mu kurasana n'abateye, bamwe basubiye inyuma. Nuko abanyeshuri bamwe bashobora kurira uruzitiro rw'ishuri bariruka barahunga, nkuko polisi yabivuze.
Abanyeshuri bagera hafi kuri 200 bari bahunze â" mbere byari byacyetswe ko baburiwe irengero â" nyuma baje kugaruka. Ariko, ababibonye bavuze ko babonye abanyeshuri bamwe batwarwa.
Polisi yavuze ko umupolisi umwe yajyanwe ku bitaro nyuma yo kuraswa agakomereka.
Aminu Bello Massari, Guverineri wa leta ya Katsina, yategetse ko amashuri yose abanyeshuri bigamo bacumbikirwa yo muri iyo leta ahita afungwa ako kanya.
Leta ya Katsina ni yo Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari avukamo, ndetse kuri ubu ni ho ari mu ruzinduko rw'icyumweru rutari urw'akazi.
Hagati aho, Perezida Buhari yamaganye icyo gitero ndetse ategeka ko iryo shuri rikora igenzura rikamenya abanyeshuri baburiwe irengero.
Ababyeyi bamwe bihutiye kugera ku ishuri bagatwara abana babo, na bo basabwe kubimenyesha abayobozi b'ishuri.
Icyo gitero cyo ku wa gatanu kibaye hashize iminsi ibiri umukuru w'umudugudu ashimuswe hamwe n'abandi bantu 20, mu kindi gice cy'iyo leta.
Mu mwaka wa 2014, abanyeshuri b'abakobwa barenga 270 bashimuswe n'intagondwa za Boko Haram ziyitirira idini ya Isilamu, bavanwe ku ishuri ryo mu mujyi wa Chibok mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Nigeria.
Nta mutwe wari wavuga ko ari wo wagabye icyo gitero kuri iryo shuri ryo muri leta ya Katsina, riri kure y'akarere Boko Haram isanzwe ikoreramo k'amajyaruguru ashyira uburasirazuba bw'igihugu.