Nkuko utabuza ivumbi gukurikira imodoka mu muhanda w'itaka, niko utabuza umugisha gukurikira abantu bubaha Imana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri Zaburi ya 23, yanditswe na Dawidi ku murongo wa 6 haravuga ngo 'Ni ukuri kugirirwa neza n'imbabazi, bizanyomaho iminsi yose nkiriho, Nanjye nzaba mu nzu y'Uwiteka iteka ryose.

Abantu batari bake bakunze iyi Zaburi kandi rwose bayifashe no mu mutwe, biranarenga bayimanika mu mazu yabo, iri ku modoka zabo, muri terefone zabo n'ahandi henshi tutarondora. Gusa ikibabaje ni uko ari bake cyane usanga babayeho ubuzima buhuye n'iyi Zaburi.

Ibi ni byo byatumye Pasiteri Habyarimana Desire mu kiganiro 'Ubutumwa bukiza' kinyura kuri Agakiza Tv, ayibandaho nkuko tumaze iminsi tuyiga. Uyu munsi by'umwihariko turagaruka ku murongo wayo wanyuma ariwo wa gatandatu.

Dawidi, kugirirwa neza ntibyavuye ku buzima bwe ahubwo byavuye kukuba Uwiteka yari kumwe nawe. Byavuye kukuba Dawidi yari afite imiterere myiza(God Character) , yari afite indangagaciro nziza umuntu wese yakwishimira kugira.

Ese ni gute umuntu wari ukomeye nka Dawidi yifuza kuba mu nzu y'Uwiteka iteka ryose?

Mwibuke ko nubwo yatangiye mu mateka agoye, byarangiye abaye umwami wa Islael kandi yari umwami w'igihangange ukibukwa kugera uyu munsi. Ni gute umuntu wari umukire wari umeze neza yishimira kuba mu nzu y'Uwiteka?

Iyo tuvuze kuba mu nzu y'Uwiteka, duhita twumva za nsengero zubakishije amatafari. Bibiliya iravuga ngo 'Uko urya munsi urushaho kubegera murusheho guteranira hamwe', ariko nanone bavuga guterana kwera.

Guterana kwera ni ukuhe?, ni ukw'abahuje umutima. Iyo tuvuze abahuje umutima nabyo hari igihe abantu batabisobanukirwa, biravuga ngo : Ni uguhuza agakiza, ni uguhuza kwizera, ni uguhuza Umwuka, ni uguhuza ikerekezo, ni uguhuza iyerekwa, ni uguhuza ingaruka no guhuza umusaruro.

Umuntu aterana mu rusengero kubera impamvu 2:

Kuko afite icyo ahakorera Imana, cyangwa se afite icyo ahungukira, niba bitari ibyo nta n'impamvu yo kujyayo. Iyo tuvuze urusengero, wibuke ko nawe uri urusengero. Ukwiye kwibaza ngo 'Mu rusengero hari ikintu mpungukira, ubuzima bwanjye burimo gutera imbere? iyo mpari se hari ikintu mpakorera?, wenda se mfasha imfubyi, mfasha abapfakazi, ndaririmba..

Ubaye uri mu rusengero ntacyo uhakora, mubyukuri waba uri umuyoboke gusa ariko ntacyo ukora mu bwami bw'Imana. Joyce Meyer yigeze kuvuga ngo 'Twigishije abantu kuba mu nsengero, ntitwababwira ko nabo ari urusengero inyuma y'urusengero.

Mu butumwa bwiza bwa Yesu uko bwanditswe na Matayo 4:23, hagira hati' Ariko igihe kiraje ndetse kirasohoye, ubwo abasenga by'ukuri basengera Data mu Mwuka no mu kuri, kuko Data ashaka ko bene abo ari bo bamusenga.'

Iyo abantu bageze mu rusengero, bahita bamera nk'imodoka iyo igeze imbere ya Porisi ihita igabanya umuvuduko, ukagira ngo ntiyahoze yiruka. Ese utekereza ko iyo barenze Porisi ari uko bigenda?, hoya bahita bongera umuvuduko.

Hari igihe tujya mu rusengero tukitwara nk'abamalayika, abantu beza, umuntu yarenga umuryango w'urusengero akongera kuba wawundi, kuburyo byagutangaza kubona umukristo wo ku wambere kugera ku wa gatandatu aba atandukanye n'uwo kucyumweru mu rusengero. Ibyo sibyo, dukwiye kugira umwete wo kuba mu nzu y'Uwiteka uhereye munzu Imana yiyubakiye( umutima), tukabona kujya muri ziriya zindi.

Ni ukuri kugirirwa neza n'imbabazi, bizanyomaho iminsi yose nkiriho

Bisobanuye iki?, Iyo bavuze ngo 'Kugirwa neza n'imbabazi bizanyomaho iminsi yose nkiriho', ni ukuvuga ngo Dawidi yarahagurutse, arajya mu i Juru akurikiye Imana, Hanyuma kugirirwa neza bizaza bimushakisha. Hari igihe biba ikinyuranyo, ahubwo twebwe tugakata tukajya gushakisha ineza, tukajya gushakisha imigisha. Tugatera umugongo inzira ijya mu ijuru, tugatera umugongo ibyo gukiranuka no kwera tukajya gushaka ibindi.

Ahubwo mubanze mushake ubwami bw'Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongererwa.' Matayo 7:33.

Iyo wahagurutse uvuga ngo 'Ni ukuri kugirirwa neza n'imbabazi, bizanyomaho iminsi yose nkiriho', bizanyomaho ngenda ntahagaze, bizanyomaho ntasubiye inyuma, njyewe nzaba ngenda bizanyomaho. Nkuko utabuza ivumbi gukurikira imodoka mu ki iyo inyuze mu muhanda w'itaka, niko utabuza umugisha gukurikira abantu bubaha Imana.

Dukwiye kuba tujya mu ijuru, dukwiye kuba dukunda gukiranuka, dukwiye kuba dukora iby'ubushake bw'Imana Imigisha izaza idukurikiye. Kugirirwa neza n'imbabazi bizatwomaho dukwiye kuba mu nzu y'Uwiteka iminsi yose, nta gikwiye kudukura mu bushake bw'Imana no gukora ibyo gukiranuka.

Reba Hano inyigisho yose: Ni ukuri kugirirwa neza n'imbabazi, bizanyomaho iminsi yose nkiriho, Nanjye nzaba mu nzu y'Uwiteka.

Source: Agakiz Tv

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Nkuko-utabuza-ivumbi-gukurikira-imodoka-mu-muhanda-w-itaka-niko-utabuza.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)