Noheli y'uyu mwaka yizihijwe mu buryo budasanzwe (Amafoto) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Abakirisitu gatolika kuri Santarari ya Kagugu mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo
Abakirisitu gatolika kuri Santarari ya Kagugu mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo

Muri za Kiliziya Gatolika n'izindi nsengero zitandukanye, abantu bitabiriye misa n'amateraniro ari bake bake kugira ngo abajyayo babashe guhana intera.

Umushumba muri Kiliziya Gatolika, Karidinali Antoni Kambanda yatanze ubutumwa bwa Noheli, avuga ko uyu munsi ari uwo kwibuka uburyo Imana yicishije bugufi kugira ngo izamure umuntu imuheshe agaciro.

Yavuze ko Imana yakoze ibigaragara ko bidashoboka kuri Noheli kuko Yezu Krisitu ari we Jambo waremye ijuru n'isi n'ibirimo byose yigize umuntu, bikaba ari byo abantu bizihiza kuri Noheli.

Karidinali Kambanda avuga ko by'umwihariko mu Rwanda babonekewe na nyina wa Jambo ari we Bikira Mariya i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru.

Karidinali Kambanda akomeza avuga ko kuba Jambo waremye ijuru n'isi yarigize umuntu akabyarwa na Bikiramariya, ngo ari amayobera y'urukundo rw'Imana rurenze imyumvire y'abantu.

Yagize ati "Ikigoye ni uburyo(Imana) yemeye kwicisha bugufi kugira ngo yegere umuntu imukize, mu kwitubya(kwayo) no kwicisha bugufi ikigira umuntu byaduhaye agaciro, umuntu yarazamuwe ku buryo aba akamana gato ndetse asumba abamarayika".

Mu yandi madini n'amatorero atari Kiliziya Gatolika na ho amateraniro yabaye, bahabwa inyigisho zijyanye n'umunsi wa Noheli.

Umushumba mu Itorero Umuriro wa Pantekote mu Rwanda, Pasiteri Joseph Majyambere yigishije ko umugambi wo kuza mu isi kwa Yesu Kristo aje gukiza abantu ibyaha, Imana ngo yawuteguye kera.

Yasubiyemo amagambo yanditswe mu gitabo cy'Ibyahishuriwe Yohana, avuga ko mu ijuru hateraniye inama yahuje abariyo bangana na za miliyoni nyinshi cyane, hakabura n'umwe waho, uwo mu isi cyangwa ikuzimu, kuko ngo byari bitinyitse cyane kwemera gupfa ugahinduka igitambo cy'abantu.

Pasiteri Majyambere avuga ko kuba Yesu Kristo yarasize icyubahiro n'ubutware bw'ijuru n'isi akihindura urusoro mu nda y'umuntu, kwari ukwicisha bugufi kugira ngo abere urugero abantu, bitume na bo biga guca bugufi no guhara icyubahiro, ubukire n'ubwibone.

Ati "Mbabwize ukuri mwa barokore mwe, umuntu wese ujya wumva afite agatima ko kwishyira hejuru, uzamenye ko kujya mu ijuru kwe bigoranye".

Uyu mushumba avuga ko ibintu byose abantu bakora n'ibyiza babona bakiri mu isi, ntaho bihuriye n'ubwiza bw'Imana abantu bazabona bageze mu ijuru, ari na yo mpamvu Yesu ngo yaje mu isi kubakiza ibyaha, kugira ngo bazajye kubana na we.




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/noheli-y-uyu-mwaka-yizihijwe-mu-buryo-budasanzwe-amafoto
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)