Umuryango umwe w'i Kanuni, mu gihugu cya Kenya ubwo wari mu myiteguro yo gushyingura , abari aho batunguwe no kubona uwo bashyingura arimo gutembera mu baje mu kiriyo cye.
Ku wa kane, tariki ya 3 Ukuboza 2020, Osca Mithika ufite imyaka 23 y'amavuko nibwo yagarutse mu rugo iwabo asanga imyiteguro yo kumushyingura irarimbanyije atungurwa n'uko bari bazi ko yamaze gupfa ndetse n'umurambo we bawufite.
Nyina wa Mithika, Regina Choa, yavuze ko byasabye ubutwari bwinshi kugira ngo yegere umuhungu we nyuma yuko abantu bose bagize ubwoba bagahita baburirwa irengero bakimara kumubona asubiye mu rugo.
Yavuze ko umuryango ndetse na bene wabo bemeraga badashidikanya ko yarohamye mu mazi mu byumweru bibiri byari bishize.
Ati'Ntabwo twashoboye kwizera n'amaso yacu igihe twamubonaga. Abantu bose umutekano warabuze. Abantu barahunze bamwe baragwa kuko twari tumaze kumuririra no kwihanagura.
Ikinyamakuru Kenyans dukesha iyi nkuru  gitangaza ko Choa yakomeje avuga ko kwegera umuhungu we nawe byamuteye ubwoba.
Ati:'Nahindaga umushyitsi uko narushagaho kumwegera kugira ngo ndebe ko ari muzima kuko twatekerezaga ko twakuye umurambo we mu ruzi rwa Urra.'
Atanga ubuhamya bw'iki kibazo, uwo bari bazi ko ari nyakwigendera Mithika,ubwe yavuze ko yavuye mu rugo ajya kwishakira akazi gasanzwe i Mutuati mu majyaruguru ya Igembe bityo ko atigeze apfa nkuko umuryango we wabitekerezaga.
Mithika akimara kuburirwa irengero umuryango we wabimenyesheje polisi itangira gushakisha.Nyuma uyu muryango wahamagawe ku buruhukiro bw'ibitaro bya Nyambene kugirango barebe neza ko umurambo wavumbuwe mu ruzi rwa Urra  ari uw'umuntu wabo. Uyu muryango bivugwa ko wahageze ukibonera neza ko umurambo ari uwa Mithika.
Umuyobozi w'akarere Japhet Kaindiria yemeje ko ngo uyu muryango wari umaze gukoresha amashilingi ya Kenya ibihumbi 16 mu myiteguro yo gushyingura umuntu wabo, mu gihe we yarimo yidegembya mu gihugu ari muzima.