Muri Kenya mu giturage cya Kesses mu gace ka Uasin Gishu, umugabo ashinjwa gutera inda mu bihe byegeranye umugore we ndetse n'umwana w'umukobwa barera wiga mu mwaka wa 6 w'amashuri abanza.
Umugore w'uyu mugabo witwa Lydia ndetse n'uyu mwana ni bo bahamirije aya makuru umunyamakuru wa televiziyo ya NTV ikorera muri iki gihugu.
Lydia wari ufite agahinda kenshi, yagize ati: 'Njyewe ndatwite, mfite inda y'amezi atatu, n'umukobwa wanjye afite inda y'amezi ane. [â¦] Birambabaza cyane, nkibaza impamvu yandyadye, yarangiza akajya no kuri uyu mwana.'
Uyu mukobwa asobanura uko byamugendekeye kugira ngo uyu mugabo wakwita se amutere inda, yagize ati:Â 'Nari ntetse, hanyuma njya kwiherera. Yanturutse inyuma, aramfata. Ubwo yari arangije kubinkora, yambujije kubibwira mama, ati: 'nugerageza kubimubwira, uraza kubona.'
Si ubwa mbere uyu mugabo ateye inda umwana wo mu rugo kuko no muri Mata 2017 icyemezo cyo kwa muganga cyemeje ko yabikoreye undi mwana wigaga mu mwaka wa kane w'amashuri abanza.
Lydia yavuze ko icyo gihe yareze uyu mugabo, nyuma aza gusaba imbabazi umuryango, na wo uramubababira. Gusa bigaragara ko uyu mugabo atigeze yihana ngo areke amabi ye.
Source : https://impanuro.rw/2020/12/07/ntibisanzwe-umugabo-yateye-inda-umugore-we-numwana-we-icyarimwe/