Ntibisanzwe! Umugore wabyaye hashize iminota 30 amenye ko atwite yaciye ibintu hirya no hino ku isi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugore w'imyaka 26 witwa Ally Opfer yibarutse umwana w'umuhungu nyuma y'iminota 30 amenye ko atwite. Amezi icyenda yari ashize ataramenya ko yasamye.

Ally Opfer ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gace ka Claveland ni we wahuye n'igitangaza cyo kubyara nyuma y'igihe gito cyane kingana n'iminota 30 amenye ko atwite.

Ibi byabaye ubwo yari ari kwitegura kujya mu kazi ke gasanzwe ka buri munsi akora ariko akumva ntabwo ameze neza mu mubiri we, gusa ntiyabyitaho cyane. Nyuma y'amasaha abiri akomeje kumererwa nabi nibwo yafashe agasuzuma ko atwite (pregnancy test) bitewe n'uko yumvaga ibimenyetso ari nk'iby'umugore utwite.

Nk'uko Ally Opfer yabitangarije ikinyamakuru The Sun, yavuze ko ubwo yari akimara kwisuzuma akabona aratwite yakomeje kugira uburibwe bukomeye abona kujya kwa muganga. Ageze kwa muganga bamusuzumye bamubwira ko ari ibise yagize kandi ko agiye kubyara.

Ally Opfer yakomeje agira ati: 'Naratunguwe cyane bambwira ko ngiye kubyara kandi hashize iminota 30 menye ko nasamye, nari nsanzwe mpura n'ikibazo cyo kutabonera imihango ku gihe kuko ijya imara amezi menshi ntayo mbona. Sinigeze mbyibuha cyangwa ngo inda yanjye yiyongere kuko nsanganywe inda nini.'

Uyu mugore yasobanuriye The Sun ko kuba yaragejeje amezi icyenda ataramenya ko atwite ari ikibazo cy'umubiri we kuko ntabmpinduka wagize. Ally Opfer wibarutse umwana w'umuhungu akamwita Oliver David Opfer ahamya ko ari igitangaza Imana yakoze ndetse ko ari impano ya noheli Imana yamuhaye.

Si ubwa mbere ibintu nk'ibi bibaye aho umugore yibaruka atari azi ko atwite. Ikinyamakuru cyitwa Variety News cyatangaje ko Ally Opfer atari we gusa bibayeho kuko no mu mwaka wa 2016 umugore yabyaye amaze amasaha 2 amenye ko atwite.



Source : https://impanuro.rw/2020/12/29/ntibisanzwe-umugore-wabyaye-hashize-iminota-30-amenye-ko-atwite-yaciye-ibintu-hirya-no-hino-ku-isi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)