Ni ikihe kintu kidasanzwe kiri mu buzima bwanyu. Ese haba ubusambanyi bukabije, ese haba ubukene budasobanutse, murakora ntimutere imbere, mu buzima bwawe ntiwaba ufite umujinya udafite uko wawusobanura, nawe ubwawe utabasha kugenzura kubera ko uherekejwe n'imbaraga z'umwijima?. Mu muryango wanyu ko abantu batinda gushaka ubona ari ibintu bisanzwe?, Ese gupfusha ubukwe bya buri gihe cyangwa se gutwita zikavamo ubona ari ibintu bisanzwe?
Iyo umuntu ari muri Kristo Yesu aba ari icyaremwe gishya nta muvumo aba agifite. Ese koko muri Kristo Yesu abantu bose barimo?, bageze ku kigero cy'ubukure muri Kristo kugeza ubwo batafatwa n'umuvumo uva mu gisekuru?
Ibintu bigaragaza ko ufite imivumo y'uruhererekane, nibyo Pasiteri Desire Habyarimana yagarutseho mu kiganiro 'Ubutumwa bukiza' kinyura kuri Agakiza Tv.
Hari ubwo abantu benshi bakira Kristo ariko bakamwakira mu buryo butuzuye. Bamwakiriye nk'Umukiza kuko bari baremerewe n'ibyaha, ntibibuke kumwakira nk'Umwami w'ubuzima bwabo aho agera muri buri nguni yose y'ubuzima bw'umuntu, akima akaba Umwami w'ubuzima bwabo. Iyo bitagenze gutyo uzasanga umuntu yubaka urugo nk'uko se yarwubatse, mamawe yatandukanye na se , nawe yatandukanye n'umugabo we ukibaza ko uyu muntu yari akijijwe kubera iki bimubaho?.
Ibi si uko ari umugambi w'Imana ahubwo ni uko abantu batakiriye agakiza mu mwuzuro wako. Niwibonaho kimwe muri ibi bintu ukwiye kumenya ko hari ikintu kidasanzwe, kandi ukwiye kubimurikira Yesu kuko yaje kudukura munsi y'imbaraga z'umuvumo.
Indwara zo mu mutwe
Hari abantu ubona mu muryango babana n'ubwo burwayi bugendanye no mumutwe, ukabona bahora ku miti ihoraho. Hari naho usanga hari Sinezite zifata abantu bose mu buryo bw'uruhererekane, ariko mu byukuri iyo abantu basengewe bene izo ndwara zirakira.
Ubugumba /Gukuramo inda
Nubwo kutabyara biterwa n'impamvu nyinshi , ingingo tuzagarukaho by'umwihariko ariko hari ubwo biba ari umuvumo.
Kutumvikana ku muryango
Hari imiryango itumvikana bakabaho batumvikana, badashobora gusangira, bakabaho batari umwe bakaba bangana ku buryo buteye ubwoba. Ibi akenshi bituruka ku mbaraga z'umuvumo kuko ahari Umwuka w'Imana haba hari ubumwe, haba hari urukundo, haba hari amahoro. Igihe cyose rero hariho ukutumvikana mu muryango haba hari umuvumo kandi hari ubwo uba ari uw'uruhererekane rw'ibisekuru. Ugasanga wenda papa wawe yatandukanye na mama wawe, nawe watandukanye n'uwo mwashakanye. Yewe hari n'ubwo upfusha ubukwe biturutse kuri uyu muvumo.
Ubukene
Gukene biva ahantu henshi, birasaba ko iyi ngingo nayo tuzayigarukaho by'umwihariko. Ariko hari ubwo umuntu ashobora gukena kuko ari umunebwe, agakena kubera abadayimoni badashaka ko hari icyo ageraho, ariko hari n'igihe akena kubera umuvumo. Hari ubwo baba baratambye ibitambo by'amaturo ku bigirwamana, igihe cyose ubutunzi bwakoreshejwe mu kuramya izindi mana umuvumo uzakurikira umuryango wawe. Niyo mpamvu hakwiye kubaho gutandukana kw'izo mbaraga z'umuvumo.
Impanuka n'imfu zidasobanutse
Mwibuke ko Satani azanwa no kwiba, kwica no kurimbura naho Yesu niwe utanga ubugingo bw'inshi. Hari ubwo uhora ukora impanuka zikakwibasira, ukabona hahoraho Imfu mu muryango kandi zidasobanutse. Akenshi biba ari umuvumo, ni abadayimoni baba baje kwishyuza ibitambo by'amaroso. Ibi ntabwo twabifata nk'ibisanzwe kuko kurama ni umugisha, gukenyuka ntabwo ari umugisha w'Imana.
Kwiyahura
Hari abantu ubona byorohera kwiyahura, ugasanga mu muryango hari abantu barenze nka 5 bose bapfuye biyahuye. Iyo urebye imibare y'abantu biyahura buri mwaka ku isi, iteye ubwoba kandi ibyo ntabwo ari umugisha, kuba umuntu yanze ubuzima ni umuvumo.
Kwigomeka
Satani niwe mwami w'ibyigomeke byose. Birababaje ko muri iyi minsi hari n'aho usanga mu rusengero abantu bigomeka, ukabona yigometse ku mushumba we ajya gushing irye torero. Kwigomeka uko ari ko kose kuva kuri Satani.
Ubusambanyi budasanzwe
Hari ubwo biba bizwi neza ko umuhungu cyangwa umukobwa wo muri uwo muryango mbere y'uko ajya gushaka aba yarabyaye. Twibuke ko iyo umuntu asambanye bifata ibisekuru icumi kugira ngo uwo muvumo uve mu muryango. Imana yanga gusambana kuko biba uruhererekane mu muryango, Dawidi yasambanye na mukaUliya, hashize iminsi umuhungu we Amunoni afata ku ngufu mushiki we. Hashize igihe umuhungu wa Dawidi Abusalomo amwigomekaho asambanya abagore ba se ku gasozi. Mwibuke ko Salomo yarongoye abagore 1001 kubera umuvumo wa se.
Ibiyobyabwenge
Nubona abantu bajya mu biyobyabwenge ku kigero kiri hejuru, uzamenye ko biterwa n'abadayimoni n'imbaraga z'umuvumo, nubwo hari n'igihe biterwa n'amarangamutima akomeretse.
Gutsindwa/Ubuswa
Hari ubwo ubona ibintu bikoranywe ubuswa ukabo ntibyari umugambi w'Imana. Mwibuke ko Bibiliya ivuga ko 'ahatari ubwenge, ihishurirwa ishyanga rirarimbuka rigashiraho'. Hari ubwo abantu bashobora kwicwa n'imirire mibi kandi ibyo kurya biba bihari. Hari ubwo ureba mu muryango ugasanga hari ibibazo byo guhora mu gutsindwa, ariko ntukemere gutsindwa.
Uburiganya
Hari igihe abantu baba mu buriganya, bakabaho bishimira ibyo bagezeho kandi byaravuye mu kuriganya. Ukaba warakoze umushinga wo gufasha imfubyi abaterankunga baza bakaguha amafaranga, ugahita wikubira. Ushobora kuriganya akazi k'abandi, kwiba imisoro, ibintu byose bije mu buriganya ni icyaha kandi akenshi biherekezwa n'imbaraga z'umuvumo.
Gutandukana kw'abashakanye( Divorce)
Hari aho ubona gutandukana kw'abashakanye atari ikintu gisanzwe ahubwo ari umuvumo w'icyaha ukomoka mu gisekuru.
Reba inyigisho Yose: Ibi bintu n'ubibona mu buzima bwawe uzamenye ko ufite imivumo y'uruhererekane by Pastor Desire H.
Source: Agakiza Tv
Source : https://agakiza.org/Nubona-ibi-bintu-mu-buzima-bwawe-uzamenye-ko-ufite-imivumo-y-uruhererekane.html